AmakuruIkoranabuhanga

CECAFA: Abakobwa b’u Rwanda bihanijwe n’abanya Ethiopiakazi

Umukino wa CECAFA y’abari n’abategarugori wahuzaga ikipe y’u Rwanda n’iya Ethiopia, urangiye Ethiopia inyagiye u Rwanda ibitego 3-0, ikizere cyo gufata umwanya wa mbere Abanyarwandakazi bari bafite birangira kiyoyotse.

Ni umukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi kipe y’umutoza Kayiranga Jean Baptiste yasabwaga gutsinda uyu mukino, igahita yifatira umwanya wa mbere muri iyi mikino, dore ko Uganda yari iwufite yari yatsinzwe na Tanzania ibitego 4-1.

Ethiopia yaherukaga gutsindwa na Uganda yaje muri uyu mukino igomba kuwutsinda kugira ngo yigarurire ikizere cyo kugaruka muri iri rushanwa yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma waryo mu 2015.

Igice cya mbere cyarangiye Ethiopia iri imbere n’igitego 1-0.

Ni igitego cyabonetse ku munota wa 32 w’umukino gitsinzwe na Meselu Abera Tesfamariam.

Ikipe y’u Rwanda yagarukanye imbaraga mu minota ya mbere y’umukino mu rwego rwo kureba ko yakwishyura iki gitego, gusa Ethiopia yongera kuyikora mu jisho ku gitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 62 gitsinzwe na Alemenesh Geremew Asefa.

Ethiopia yarangije akazi kose ku munota wa 76, ku gitego cya gatatu cyatsinzwe n’uwitwa Senaf Wakuma Demise.

Gutsindwa uyu mukino bihise biha Abagandekazi kugumana umwanya wa mbere muri iri rushanwa n’amanota 6, mu gihe Tanzania ihise ifata umwanya wa kabiri n’amanota ane. Ethiopia ihise ifata umwanya wa gatatu n’amanota 3 inganya n’u Rwanda, gusa izigamye ibitego 2 mu gihe u Rwanda rugiyemo umwenda w’ibitego 2.

Abakobwa ba Keya ni bom baza ku mwanya wa nyuma muri iyi mikino n’inota rimwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger