AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Cassa Mbungo watozaga Kiyovu Sports yamaze kwegura ku mirimo ye

Cass Mbungo Andre wari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports yamaze kwandika ibaruwa isezera, nyuma yo gusanga nta kizere iyi kipe yo ku Mumena itanga.

Ni mu ibaruwa uyu mutoza yandikiye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports abubwira ko mu gihe cy’iminsi 30 araza kuba yatandukanye na yo.

Amakuru avuga ko uyu mutoza yafashe icyemezo cyo kuva muri Kiyovu Sports, nyuma yo kumara amezi atanu yose nta mushahara ahabwa. Iyi baruwa Cassa yanditse kandi ibaye iya kabiri yandikiye ubuyobozi bwa Kiyovu, nyuma yo kuyandikira isaba kwishyurwa amadeni aberewemo Kiyovu ntigire icyo imumarira.

Cassa afashe icyemezo cyo gutandukana na Kiyovu nyuma y’umwaka umwe yari amaze ari umutoza mukuru wayo. Yiyongereye kuri Kakule Mugheni Fabrice wavuye muri iyi kipe kubera ibibazo nk’ibi akigira muri Rayon Sports, n’ubwo Kiyovu yanze ko akinira iyi kipe y’i Nyanza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger