Amakuru

Cardi B yakubiswe inkokora agerageza kwegera Nicki Minaj. (+VIDEO)

Umwuka mubi ukomeje kuvugwa hagati y’abaraperikazi babiri  Nicki Minaj na Cardi B ukomeje gufata indi ntera cyane, dore ko ubwo baheruka guhurira kuri Plaza Hotel bashatse kurwana umwe agatera undi urukweto.

Nkuko bitangazwa na TMZ byatangiye ubwo Cardi yegeraga Minaj ngo amubaze ku binyoma Nicki amaze igihe akwirakwiza. Cardi B yahise aterwa inkokora mu maso n’ushinzwe umutekano wa Nicki Minaj, mbere yuko atera Minaj urukweto rurerure rw’umutuku.

Cardi B w’imyaka 25 y’amavuko na Nicki Minaj w’imyaka 34 y’amavuko, bombi bari batumiwe mu gitaramo cyo kumurika imideli muri ‘New York Fashion Week’ , bagiye kwinegura nyuma y’igitaramo (After Party) ni bwo Cardi B yateye urukweto Nicki Minaj n’amagambo menshi ari na ko amwita umusazi n’ibindi.

Cardi B  nyuma y’ubwo bushyamirane yavuze ko akenshi yagiye yihanangiriza Nicki Minaj kureka kumuvugaho mu bandi ndetse aherutse kurakazwa no kumva Nicki Minaj avuga uko Cardi B yagakwiye kurera  umwana we yabyaranye na Offset.

Nyuma y’ubu bushyamirane uyu muraperikazi yasohotse yambaye urukweto rumwe ndetse afite n’igikomere ku ijisho aho yakubiswe inkokora n’ushinzwe umutekano  wa Nicki Minaj.

Abakurikira umuziki wo muri Amerika bavuga ko umwuka mubi hagati y’aba bahanzikazi  wazamutse ubwo Cardi B yari atangiye kuzamuka cyane mu muziki abantu bakamugereranya na Nicki Minaj dore ko buri muraperikazi wese ushatse kuzamuka mu muziki akenshi birangira agiranye umubano mubi na Nicki Minaj wihariye injyana ya HipHop mu bagore bakorera umuziki muri Amerika.

Bimwe mu bizamura uyu mwuka mubi hagati yabo cyane,  ni abantu babagereranya bavuga ko umwe aje gukura undi ku isoko. Si ubwa mbere Cardi B ateye urukweto mu ruhame umukobwa mugenzi we dore ko hari ikindi gihe yateye urukweto umukobwa wari ari kwerekana imideri amuziza ko yiyerekanye nabi ariko biza kumenyekana ko hari izindi nzika bari bafitanye.

Cardi B yasohotse afite igikomere hafi y’ishisho aho yakubiswe inkokora
Cardi B yasohotse yambaye ibirenge

Video thumbnail for Cardi B Gets Lump on Head, Attacks Nicki Minaj, Throws Shoe, 'Calls Her P***y

https://twitter.com/twitter/statuses/1038281897468518400

View this post on Instagram

wanted to clarify all the DMs & fake news I am getting regarding my Insta story from last night: 1. Yes that was me next to that @iamcardib @nickiminaj fight, and no I don't know how I ended up there at the same time 2. I NEVER gave a statement to the press who hit whom and I would never do that – it's none of my business. 3. Be assured that Nicki and Cardi never got as close to each other as they would have even been able to physically hit each other. I am sharing this video (my footage) so you can see the truth 4. Deleting this once the craziness is over . . . . #CardivsNicki #CardiB #Harpersbazaar #BazaarIcons #CardiNickiFight #NickiCardiFight #Kulture #Nickifight #cardifight #nickivscardi #nicki_minaj #nickyminaj #cardibvideos #cardibaby #cardib #nickicardi #cardibnickiminajfight

A post shared by Daniel Jonas (@danieljonasny) on

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger