AmakuruImyidagaduro

Cardi B uherutse guhabwa uburenganzira bwo gushyingira abantu yatangiriye ku batinganyi(Amafoto)

Umuraperikazi Cardi B ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe z’Amerika,akaba aherutse guhabwa uburenganzira bwo gushyingira abantu abuhawe na Leta ya Amerika, yatangiye ashyingira couple y’abatinganyikazi babiri basezeranye kuzabana ubuziraherezo imbere y’Imana n’amategeko.

Belcalis Almanzar wamamaye ku izina rya Cardi B mu muziki ni umuraperikazi ugezweho kandi ukunzwe cyane muri Amerika n’ahandi hatandukanye.

Aherutse gutangaza ko yahawe uburenganzira bwo gushyingira abantu ndetse agaragaza n’impapuro zibimwemerera. Ibi byatangaje abantu batari bacye abandi babifata nk’urwenya. Ntibyatinze Cardi B yahise ashyingira abakobwa 2 b’abatinganyi.

Mu mafoto n’amashusho byashyizwe hanze n’aba bakobwa 2 berekanye uko ubukwe bwabo bwagenze ndetse banerekana ko uwabashyingiye yari Cardi B ubwo yari agitwite atarabyara. Mu mafoto akurikira irebere Cardi B ashyingira abatinganyikazi 2.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger