AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Capt. Uwayezu yashyikirijwe na Murenzi Abdallah umutungo wa Rayon Sports

Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle uheruka gutorerwa kuyobora umuryango Rayon Sports, yamurikiwe ibyo wari ufite na Murenzi Abdallah wari uyoboye Komite y’inzibacyuho birimo ibikombe bitanu n’umubare w’abakinnyi bashya baguzwe.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya Rayon Sports giherereye ku Kimihurura.

Muri iri hererekanyabubasha ryabaye nyuma y’iminsi itandatu hatowe Komite Nyobozi nshya, Murenzi Abdallah yavuze ko mu minsi 30 we n’abo bafatanyaga bari barahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bagowe n’igihe kidahagije, ariko hari ibyo bakoze.

Ati “Hakozwe ibikorwa bitari byinshi cyane ugereranyije n’igihe twari dufite. Iyi raporo ikubiyemo inshingano twari twahawe n’uburyo bimwe twabishyize mu bikorwa.”

“Imbogamizi twahuye na zo ni uko twatangiye nta mikoro ahari. Ni ikibazo namwe nzi ko muri butangirane. Nibwo buzima bwa Rayon Sports, ariko icyizere tubafitemo ni uko muzabihindura, bikaba amateka.

Murenzi yavuze ko uretse gushyiraho amategeko shingiro na Komite nshya ya Rayon Sports, bakemuye ibibazo by’ibirarane by’uduhimbazamusyi tw’imikino itandatu abakinnyi batari barabonye, hasigara kimwe mu gihe hari ibitarakemuwe birimo iby’amafaranga abakinnyi basigawemo ubwo bagurwaga.

Yavuze ko Fan Club 45 zari zaracitsemo ibice, zongeye guhuzwa kimwe n’abavuga rikumvikana muri Rayon Sports ndetse na bo batanga inkunga yabo kugira ngo ubuzima bwa Rayon Sports bukomeze.

Ku bijyanye n’abaterankunga, Komite y’inzibacyuho yavuze ko hari aho yari igeze ibiganiro n’uruganda rwa SKOL nk’umuterankunga mu gihe kandi n’abandi bafatanyabikorwa barimo Radiant na Airtel biteguye gukomeza umubano na Rayon Sports.

Ku bijyanye n’ibirego ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bufite, Murenzi yavuze ko bakemuye ikibazo cya Kimenyi Yves mu gihe hasigaye icya Kirasa Alain, Irambona Eric na Cassa Mbungo André baberewemo umwenda.

Ku bijyanye no kubaka ikipe, Rayon Sports yaguze Niyigena Clément na Bashunga Abouba wahawe igice cy’amafaranga, itizwa Sugira Ernest wahawe igice na Jean Vital Ourega utarasinya amasezerano mu gihe yo yatije abakinnyi babiri: Nsengiyumva Emmanuel na Nihoreho Arsène.

Issa Bigirimana ni we mukinnyi wagurishijwe nyuma yo kubona ikipe muri Zambia kandi amasezerano ye muri Rayon Sports akaba yarabimwemereraga.

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle, yashimiye Komite y’Inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah ku mategeko mashya y’umuryango yashyizeho n’ibikorwa yakoze, avuga ko igihe cy’amateka y’ibibazo kirangiye.

Ati “Baca umugani mu Kinyarwanda ngo nta joro ridacya, ngo nta mvura idahita. Rayon Sports imaze iminsi mu icuraburindi, abafana bayo, abakunzi bayo, abakunzi b’umupira barababaye, bagira agahinda, ariko ahari abagabo beza, abagore beza, ntabwo hagwa ibara, Amateka mabi y’ibibazo muri Rayon Sports ararangiye. Amateka y’ibyishimo n’indangagaciro ziranga aba-Rayon aratangiye.”

Komite nshya ya Rayon Sports, yatowe ku wa 24 Ukwakira, ikazamara imyaka ine ku buyobozi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger