AmakuruImyidagaduro

Calvin Harris ari mu bukangurambaga bwo kurwanya imiheha ya Plastike

Calvin Harris umunyerewe nka Dj cg uvangumuziki  Ku bufatanye na Hakkasan Group bagiye gufatanya mu bukangurambaga bwo kurwanya imiheha ya Plastike muri Amerika.

Hakkasa Group ifite utubari , amarestora n’utubyiniro hiraya no hino ku Isi cyane cyane mu mugi wa Las Vegas yafatanije na Calvin Harris muri ubu bukangurambaga bwo guca imiheha ya plastiki bihereye muri utwo tubyiniro n’amarestora bya Hakkasan Group.

Calvin Harris  wamrnyekanye mu ndirimbo nka “This Is What You Came For” yakoranye  na Rihanna, “How Deep Is Your Love”, “Summer ” , “One Kiss” n’izindi nyinshi.

Calvin Harris yashimiye Hakkasan Group yamaze gutera intambwe ikomeye yo guca iyi miheha ndetse akaba anashishikariza ba nyir’utubyiniro n’amaresitora hirya no hino ku Isi kwitabira iyi gahunda yahindura byinshi ku mibereho y’abatuye isi

Umuyobozi wa Hakkasan Group  Nick McCabe yavuze ko banezezwa no gukorana na Calvin Harris  muri ubu bukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije .

Iyi politike yo guca ibikoresho bya Plastike ije mu gihe ubwiyongere bwa plastiki ari ikibazo gihangayikishije Isi yose, ndetse n’u Rwanda rukaba rwarateye intabwe yo gufata ingamba zo kugabanya plastiki bahereye ku macupa y’amazi.

Mu bushakashatsi bwakozwe bwerekana ko  imiheha ya plastiki igera kuri miliyoni 500  ikoreshwa muri Amerika buri munsi  igahita ijugunywa  kandi ngo imyinshi birangira igiye mu nyanja cyangwa andi mazi yororerwamo amafi aribwa n’abantu. Plastiki mu nyajya igabanya amahirwe y’ukubaho kw’ibinyabuzima byo mu mazi.

Calvin Harris uzwiho kuvanga imiziki nawe yinjiye mu bukangurambaga bwo kurwanya plastike muri Amerika.
Adam Richard Wiles, wamamaye nka Calvin Harris
Twitter
WhatsApp
FbMessenger