Imikino

CAF yifurije Sugira Ernest isabukuru nziza y’amavuko

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF yifurije isabukuru nziza Ernest Sugira, rutahizamu ukinira ikipe ya APR FC wujuje imyaka 27 y’amavuko kuri uyu wa 27 Werurwe 2018.

Ibicishije kuri Twitter yayo, CAF yanditse ubutumwa bugira buti” Isabukuru nziza y’amavuko kuri Sugira Ernest, umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda”.

Iri shyirahamwe kandi mu kwezi gushize ryari ryanasohoye ubutumwa bwifuriza isabukuru nziza y’amavuko Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, akaba yari yujuje imyaka 49 y’amavuko muri Gashyantare uyu mwaka.

Sugira Ernest ni umunyarwanda ukina umupira w’amaguru, akaba yarazamukiye mu kipe ya AS Muhanga muri 2012. Nyuma yo kwigaragaza muri Shampiyona y’u Rwanda uyu musore yabengutswe n’ikipe ya APR FC gusa nyuma yo kuyigeramo yabuze umwanya wo gukina bitewe n’abakinnyi bakomeye iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari ifite.

Ibi byatumye aza kuva muri iyi kipe muri 2014 yerekeza mu kipe ya AS Kigali, aho yaje ku bica bigacika kugera muri 2016. Muri uyu mwaka, Sugira yaje kuva muri iyi kipe y’abanyamujyi yerekerekeza muri AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nyuma yo kwigaragaza muri CHAN yabereye mu Rwanda bikarangira abengutswe na Florent Ikwanga Ibenge watozaga Vita Club na Les Leopards, ikipe y’igihugu ya Kongo Kinshasa.

Sugira yatandukanye n’iyi kipe y’I Kinshasa muri 2017 agaruka muri APR FC, gusa ntiyahiriwe no kugaruka muri iyi kipe kuko yahise avunikira mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga umukino wo kwishyura na Uganda Cranes mu ijonjora ryo gushaka tike ya CHAN.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger