Amakuru ashushyeImikino

CAF yamaze gufatira ibihano Rayon Sports, Caleb ahagarikwa imikino 2

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika ryamaze gufatira ibihano Rayon Sports na bamwe mu bayobozi bayo nyuma y’ikibazo cya ruswa cyavuzwe ku mukino wa CAF Champions league Rayon Sports yasezereyemo LLB, Bimenyimana Caleb na we ahagarikwa imikino ibiri nyuma y’ikarita itukura yeretswe ku mukino wa Mamelodi Sundowns.

Itangazo rigaragara ku rubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rivuga ko:

1. Rukundo Patrick (wahoze ari umubitsi wa Rayon Sports), Mudaheranwa Shaffy (wahoze ari mu kanama gashakira abakinnyi iyi kipe), Nkusi Jean Paul na V/Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Prosper, bahagaritswe imyaka 2 batagaragara mu bikorwa bya ruhago.

2. Ikipe ya Rayon Sports yanaciwe $15 000, akaba ari hafi miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

3. Rayon Sports yemerewe gukomeza mu mikino nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo ya 2018, kuko nta ruhare na ruto ibyo aba bayobozi bayo bavuzwe haruguru bakoze, byagize ku mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na LLBS4A FC. Ariko bigaragara ko abayobozi ba Rayon Sports barenze ku mahame ya CAF n’ay’imikino, gusa bakaba batarabikoze batumwe n’ikipe.

4. CAF kandi yafashe icyemezo cyo guhagarika umurundi witwa Mpundu Eloge mu gihe cy’umwaka nyuma yo gushyamirana n’aba bayobozi ba Rayon Sports bavuzwe haruguru, ndetse ntanabwire ikipe ye ibyabaye.

CAF ivuga ko hari uruhande rutishimiye iki cyemezo rufite byibura iminsi 3 yo kuba rwajurira.

Mbere gato y’umukino wo kwishyura Rayon Sports yatsindiyemo LLB igitego 1-0 i Burundi ikanayisezerera muri CAF Champions League ni ho humvikanye amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports babonwe kuri hoteli yari icumbitsemo abasifuzi b’abanya Tanzania bayoboye uyu mukino.

Nyuma y’iperereza ryakozwe na CAF no nyuma yo gutumizaho amakipe ya LLB na Rayon Sports byarangiye CAF ihagaritse umusifuzi wari wasifuye uyu mukino ukomoka muri Zanzibar mbere y’uko hatahirwa Rayon Sports n’abayobozi bayo.

Caleb wamaze guhagarikwa imikino 2 na CAF.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika kandi ryamaze guhagarika Bimenyimana Caleb Bonfils wa Rayon Sports, uyu we akaba yazize ikarita itukura yeretswe mu mukino Rayon Sports yasezerewemo na Mamelodi Sundowns nyuma yo gukinira nabi Langerman, iyi karita ikaba ishobora guherekezwa n’amande angana n’igihumbi cy’amadorari. Uyu mukino warangiye Mamelodi Sundowns itsindiye Rayon Sports muri Afurika y’epfo ibitego 2-0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger