AmakuruImikino

CAF yamaze gufatira abasifuzi 11 ibihano bikakakaye

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF, ryamaze gufatira ibihano abasifuzi 11 biganjemo abo muri Afurika y’Iburengerazuba, nyuma y’iperereza ryakozwe bagasanga barariye ruswa.

Aba basifuzi bahagaritswe, nyuma y’amashusho yafashwe n’umunyamakuru Anas Aremeyaw Anas wo mu gihugu cya Ghana agaragaza aba basifuzi bakira ruswa kugira ngo babogame mu mikino imwe n’imwe.

Mu itangazo CAF yashyize ahagaragara, ivuga ko iki cyemezo cyafashwe n’agashami kayo gashinzwe discipline nyuma y’inama yabaye ku munsi w’ejo ku wa gatandatu.

Amakuru avuga ko uyu musifuzi wo muri Ghana wagize uruhare mu ifatwa ry’aba basifuzi yamaze imyaka 2 akora iperereza mu rwego rwo kugaragaza ruswa yamunze umupira w’amaguru wa Afurika, ibi bikaba byaratumye bamwe mu basifuzi bakomeye n’aba commisseurs batamazwa n’amashusho yafashwe.

Uyu munyamakuru yahise yandikira FIFA, CAF ndetse n’izindi nzego zifite aho zihurira n’umupira w’amaguru mu rwego rwo kugira ngo aba basifuzi bafatirwe ibihano.

Uwabanje kugirwaho ingaruka n’aya mashusho yafashwe ni uwari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana Kwesi Nyantakyi wahise weguzwa ku mirimo ye vuba na bwangu, ndetse anahita acibwa mu bikorwa ibyo ari byo byose byerekereye umupira w’amaguru ,mu gihe kingana n’iminsi 90.

Undi wabigendeyemo kurusha abandi ni umusifuzi Marwa Range w’umunya Kenya wahagaritswe burundu mu bikorwa ibyo ari byo byose byerekeye umupira w’amaguru.

Uyu musifuzi kandi yaherukaga kwamburwa uburenganzira bwo gusifura imikino y’igikombe cy’isi cyo mu Burusiya nyuma y’uko bigaragaye ko yariye ruswa y’ibihumbi 60 by’amashiringi ya Kenya.

Abandi basifuzi 10 bahawe ibihano byo guhagarikwa mu bikorwa by’umupira w’amaguru kuva ku myaka 2 kugeza ku myaka 10.

CAF kandi yatumijeho abakomiseri 11 bose bakomoka mu gihugu cya Ghana.

Urutonde rw’abasifuzi n’abakomiseri bahagaritswe na CAF.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger