AmakuruImikino

CAF yahagaritse burundu abasifuzi 8 b’abanya Ghana

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF, yahagaritse burundu abasifuzi 8 bakomoka mu gihugu cya Ghana nyuma no guhamwa n’ibyaha byo kwakira ruswabakagurisha imikino.

Icyemezo cyo guhagarika burundu aba basifuzi cyafatiwe mu nama y’abagize agashami ka CAF gashinzwe imyitwarire yabaye ku wa 05 Kanama.

Iri shyirahamwe ryahisemo gufatira aba basifuzi ibi bihano, nyuma yo kutanyurwa n’ibihano bitandukanye ryari ryarabafatiye mu minsi yashize, nyuma yo gutamazwa n’amashusho y’umunyamakuru wo mu gihugu cya Ghana.

7 muri aba 8 bahagaritswe bari barahanwe kumara imyaka 10 atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, gusa CAF iza gusanga ko iki gihano ari gito bijyanye n’amakosa yabatahutseho.

Aba ni: eginald Lathbridge, Nantierre Eric, Fleischer Cecil, Ouedraogo Dawood, Salifu Malik, Akongyam Theresa na Wellington Joseph, mu gihe David Laryea we n’ubundi yari yahagaritswe burundu.

Aba basifuzi kandi baje biyongera kuri Marwa Range w’umunya Kenya wari wabanje guhagarikwa burundu mu bikorwa ibyo ari byo byose byerekeye umupira w’amaguru.

Aba basifuzi bahagaritswe, nyuma y’amashusho yafashwe akanashyirwa ahagaragara n’umunyamakuru Anas Aremeyaw Anas wo mu gihugu cya Ghana, agaragaza aba basifuzi bakira ruswa kugira ngo babogame mu mikino imwe n’imwe.

Nyuma yo kumara imyaka 2 akora iperereza kuri iki kibazo, Uyu munyamakuru yahise yandikira FIFA, CAF ndetse n’izindi nzego zifite aho zihurira n’umupira w’amaguru mu rwego rwo kugira ngo aba basifuzi bafatirwe ibihano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger