AmakuruImikino

CAF Confederations Cup: Tuyisenge Jacques ntazagaragara mu mikino ya 1/4 Gor Mahia ifite

Rutahizamu Tuyisenge Jacques uri mu bafatiye runini Ikipe ya Gor Mahia, ntabwo azagaragara mu mikino ibiri ya 1/4 cy’irangiza  cya CAF Confederations Cup iyi kipe izahuramo na Renaissance Sportive de Berkane yo mu gihugu cya Maroc.

Tuyisenge Jacques afite amakarita y’umuhondo yabonye mu mikino Gor Mahia iheruka gukina, amukumira kugaragara mu mikino ibiri ya 1/4 Gor Mahia izakina.

Uretse Tuyisenge, Gor Mahia izanakina na RS Berkane idafite Kapiteni wayo Haron Shakava utemerewe gukina umukino ubanza uzabera i Nairobi, kubera amakarita y’umuhondo na we yabonye.

Iyi kipe Kandi izaba ibura Umugande Shafik Batambuze ufite ikibazo nk’icya Jacques, cyo kimwe na Ernest Wendo. Wendo uyu wahawe ikarita itukura Gor Mahia ikina na Petro Atletico yo muri Angola, azasiba imikino itatu irimo ibiri ya 1/4 ndetse n’ubanza was 1/2 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup mu gihe Ikipe ye izaba ishoboye kuhagera.

Amakuru meza kuri iyi kipe yo mu gihugu cya Kenya ni uko Umuzamu Frederick Onyango wari wabonye amakarita abiri y’umuhondo mu mukino wa Gor Mahia na Petro Atletico, yemerewe gukina umukino wa Berkane.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger