AmakuruImikino

CAF Conf Cup: Rayon Sports irakira Young Africans mu mukino wo gupfa no gukira

Saa Cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ni bwo ruza kwambikana hagati ya Rayon Sports na Young Africans yo muri Tanzania, mu mukino wa CAF Confederations Cup usoza itsinda D.

Uyu mukino uraza kubera kuri Stade ya Kigali.

Rayon Sports irasabwa gutsinda uyu mukino ku kabi n’akeza kugira ngo ikore amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ndetse n’iyo muri Afurika y’Iburasirazuba igeze muri 1/4 cy’irangiza cy’iri rushanwa riza ku mwanya wa kabiri mu marushanwa ahuza ama clubs muri Afurika.

N’ubwo ikipe ya Rayon Sports iza gukina uyu mukino ibura abenshi mu nkingi za mwamba zayo, Roberto Oliveira Goncalves de Calmo utoza iyi kipe yemeza ko nka Rayon Sports biteguye neza.

Ati”N’ubwo abenshi mu bakinnyi bacu batemerewe gukina uyu mukino, Abakinnyi basigaye bose bameze neza kandi bari mu mwuka mwiza. Uyu ni umukino w’ingirakamaro cyane, ufite byinshi usobanuye. Tugomba gutanga ibyo dufite byose.”

“Turi ku muryango ugera mu kiciro gikurikira muri iri rushanwa, gusa ibyo byose ntacyo bivuze turamutse tudatsinze. Iki ni cyo nibutsa abakinnyi banjye mbere yo kujya mu kibuga kuri uyu wa gatatu. Mfite ikizere cy’uko turi mu mwuka mwiza wadufasha gutsinda uyu mukino.”

Rayon Sports irakina uyu mukino idafite abenshi mu bakinnyi bayo bakomeye, barimo Thierry Manzi, Yannick Mukunzi, Olivier Niyonzima na Christ Mbondi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger