AmakuruImikino

CAF Champions league: Mamelodi Sundowns yisanze hamwe na Wydad Casablanca

Tombola y’uko amakipe agomba guhura mu matsinda ya CAF Champions league isize ikipe ya Mamelodi Sundowns yasezereye Rayon Sports yisanze mu itsinda rimwe na Wydad Casablanca ifite iki gikombe.

Iyi tombola isize nanone amwe mu makipe y’ibihangage yisanze mu matsinda amwe, aha tukaba twavuga nka National Al Ahly yo mu misiri yisanze kumwe na Esperance de Tunis yo muri Tunisia, aba barabu babiri bakaba bari mu itsinda rya mbere.

Ikipe ya KCCA yo muri Uganda inahagarariye agace ka Afurika y’iburasirazuba yisanze mu itsinda rya mbere ririmo ibi bigugu byavuzwe haruguru, mu gihe Mbabane Swallows izwi cyane hano mu Rwanda yisanze mu itsinda rimwe na Etoile Sportive du Sahel.

Ni mu guhe nanone TP Mazembe yisanze yonyine mu makipe yo mu Barabu, aho iri kumwe n’abanya Algeria babiri ndetse na Difaa Hassan El Jadid yo mu gihugu cya Maroc.

Dore uko amakipe abumbiye mu matsinda ya CAF Champions league:

Twitter
WhatsApp
FbMessenger