AmakuruAmakuru ashushye

Cabo Delgado: Perezida Filipe Nyusi yasuye ingabo za RDF, ashimira Perezida Kagame

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique ejo ku wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri yasuye ingabo za RDF n’iza SADC mu karere ka Mueda ho mu ntara ya Cabo Delgado.

Perezida Nyusi yari aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo z’igihugu cye, bakirwa n’Umugaba w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka, Brig Gen wabasobanuriye uko umutekano wifashe mu ntara za Cabo Delgado na Niassa.

Perezida Nyusi nyuma yahuye n’abahagarariye ingabo zirimo iz’u Rwanda, iza Mozambique n’iz’umuryango wa SADC.

Perezida Nyusi yashimiye izi ngabo ku bw’akazi gakomeye zikomeje gukora mu guhashya iterabwoba, azisaba kurushaho gukaza ibikorwa bya gisirikare mu turere twa Macomia, Mocimboa da Praia, Nangade Mueda na Ibo island.

Perezida Nyusi by’umwihariko yashimiye Perezida Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange ku kuba baremeye kohereza abasore n’inkumi babo mu bikorwa byo guhashya iterabwoba, yungamo ko igitambo cyabo kitazigera kibagirana.

Yaboneyeho gusaba ingabo z’igihugu cye kwigira kuri RDF na SAMIM, kugira ngo bazabashe kujya birindira Mozambique no mu gihe iz’amahanga zizaba zitakiriyo.

Perezida Nyusi yaherukaga muri Mueda muri Nzeri 2021 ubwo yahahuriraga na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wari wasuye ingab z’iki gihugu ziriyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger