AmakuruImikino

Byiringiro Lague ntiyashimwe n’ikipe yari yerekejemo mu Busuwisi

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, wakiniraga APR FC, ari mu nzira ziyigarukamo nyuma yo kuyisohokamo agiye mu igeragezwa mu ikipe ya Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi, ariko akaza gutsindwa iryo geragezwa.

Tariki ya 8 Nyakanga 2021 nibwo uyu mukinnyi yerekeje mu gihugu cy’u Busuwisi aho ndetse byanavugwagwa ko yamaze gusinyira iyi kipe.

Ariko siko byari bimeze cyane ko no mu bakinnyi iyi kipe yatangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo Lague atarimo, n’umukino wa gicuti bakinnye yagiyemo ariko bandikaho ko ari mu igeragezwa.

Uyu musore amakuru avuga ko iyi kipe itashimye urwego rwe basaba APR FC ko yahamara amezi 6 urwego rwe rwazamuka bakaba bamusinyisha, gusa ngo APR FC n’umukinnyi ntibabyemera.

Uyu musore w’imyaka 22 abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yatangaje ko we ku giti cye atabashije gutsinda igeragezwa, anahakana amakuru avuga ko ikipe ye ya APR FC yaba yarabigizemo uruhare.

Ati “Mwiriwe neza, mu by’ukuri nagira ngo nkure abantu mu rujijo, numvise itangazamakuru batangaza ko APR FC yanyimye amahirwe yo gukina amezi 6, siko bimeze ahubwo amahirwe nabonye ntabwo nayabyaje umusaruro cyangwa ngo nyakoreshe neza, bivuze ko natsinzwe igeragezwa nari nagiyemo atari APR FC yabigizemo uruhare.”

“Ndizeza abakunzi banjye ko aho bitagenze neza, nabonye aho imbaraga azanjye nkeye ziri nahabonye, mbasezeranya ko ngiye gukosora aho bitagenze andi mahirwe nzongera kubona nzayabyaza umusaruro.”

Byiringiro Lague akaba agomba kugaruka mu Rwanda agakomezanya n’ikipe ye ya APR FC agifitiye amasezerano y’imyaka 2.

Ubuyobozi bwa APR FC mu kiganiro buheruka kugirana n’itangazamauru, bwari bwatangaje ko mu gihe uyu mukinnyi yashimwa na Neuchatel Xamax, azatangwaho byibura ari hejuru y’ibihumbi 130$.

Byiringiro Lague w’imyaka 22 y’amavuko, yazamuwe mu ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020, azamugeza mu 2022 akinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger