AmakuruImikino

Byiringiro Lague azagaruka mu kibuga akina yambaye casque

Rutahizamu wa APR FC n’Amavubi, Byiringiro Lague yagize imvune ikomeye izatuma amara hanze y’ikibuga hagati y’amezi 3 na 6.

Ibi bije  nyuma yo kwangirika kw’igufwa ryo hagati y’amaso.yagiriye ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 aho Amavubi yanganyije na Kenya 1-1.

Ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 27, Lague yazamutse agiye gutera ku mutwe ahura n’umukinnyi wa Kenya wahise umukubita inkokora hagati y’amaso ruguru gato y’izuru.

Yahise asohorwa mu kibuga yihutanwa kwa muganga aho yahise ajyanwa ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Uyu musore yanyujijwe mu cyuma bagasanga iri gufufwa ryangiritse. yabwiwe ko agomba kumara hanze y’ikibuga byibuze hagati y’amezi 3 na 6, bivuze ko azagaruka mu kibuga umwaka utaha.

Uretse ibi kandi akaba agomba kuzajya akina yambaye casque mu rwego rwo gusigasira iri gufwa ryangiritse.

Muri uyu mukino twabibutsa ko ku munota wa 9, nyuma y’umupira Emery Mvuyekure yashatse gufata ngo awukomeze uramucika usanga Micheal Olunga  kapiteni wa Kenya uyu rutahizamu ukomeye awusonga mu  izamu atsinda igitego cya mbere.

Amavubi yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 21, ku mupira wavuye muri koroneri Lague yahereje Haruna Niyonzima ahindura imbere y’izamu Jacques ashyiraho umutwe maze Rwatubyaye awuboneza mu izamu.

Ku munota wa 27 Mashami yakoze impinduka kubera Lague wakomeretse nyuma yo gukubitwa inkokora mu maso na myugariro wa Kenya,asimburwa na Meddie Kagere.

Amakipe yombi yagerageje gushaka uibindi bitego ariko igice cya mbere kirangira anganyije igitego 1-1.  Mu gice cya kabiri,Kenya yabonye amahirwe akomeye.

Umutoza Mashami Vincent yari yakoze impinduka muri 11 babanjemo ku mukino wa Mali,aho yabanje hanze Kagere, Ngwabije na Muhadjiri,abasimbuza Haruna,Muhire Kevin na Lague.

Umukino warangiye ari 1-1 bituma u Rwanda rubona inota rimwe mu mikino 2 dore ko kuwa Gatatu rwatsinzwe na Mali igitego 1-0.

Undi mukino wo muri iri tsinda E uzaba ejo, Mali isura Uganda.Iri tsinda riyobowe na Mali ifite 3, Kenya 2, Uganda n’u Rwanda zifite 1.

Byiringiro Lague azagaruka mu kibuga akina yambaye casque
Twitter
WhatsApp
FbMessenger