AmakuruCover StoryImyidagaduro

Byinshi wamenya kuri Burna Boy ugiye gutaramira i Kigali

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019, i Rusororo mu nyubako ya Intare Conference Arena hazabera igitaramo kizaririmbamo umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri Nigeria, Damini Ogulu uzwi muri muzika nka Burna Boy.

Ni mu ruhererekane rw’ibitaramo uyu muhanzi agenda akorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika yise Burna Boy Experience. Azaza mu Rwanda avuye muri Uganda.

Burna Boy yavutse ku wa 2 Nyakanga 1991 yavukiye ahitwa Port Harcourt, nyina  yitwa Bosede naho Se yitwa Ogulu Samuel, Mu muryango akamokamo w’abana batatu ni we mfura akaba ari na we muhungu gusa.

Uyu musore uri kuzamuka mu buryo bukomeye cyane muruhando rwa muzika muri Afurika no ku Isi muri rusange , hagati ya 1993 na 2003, Burna Boy yize mu ishuri ry’ahitwa Corona riherereye i Lagos muri iryo shuri yahasanze itsinda rya muzika ryitwa “DEF” baza gukorana igitaramo ubwo iryo shuri ryizihizaga imyaka 50 ritangiye.

Muri kaminuza Burna Boy yize ibijyanye n’itangazamakuru ndetse n’ikoranabuhanga abyiga muri kaminuza ya Sussex,  yanize ibijyanye n’itumanaho n’umuco muri kaminuza ya Oxford Brookes kuva mu 2009 kugeza mu 2010.

Mbere y’uko yinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga yabanje kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru kuri Radiyo yitwa Rhythm ikorera i Port Harcourt.

Uyu musore wahiriwe agitangira umuziki we ku wa 31 Gicurasi 2012 Burna Boy yasohoye indirimbo yitwa “Like to party” iza iyoboye izindi ndirimbo zari zigize Alubumu ye yitwa “L.I.F.E” ni alubumu ye ya mbere yahise amurika ku wa 13 Kanama 2013.

Mu 2014 Burna Boy yaje gutandukana na Aristokrat mu 2015 ashinga inzu ye itunganya umuziki yitwa “Spaceship Entertainment”. Ku itariki 25 Ugushyingo 2015, Burna Boy yasohoye Alubumu ye ya kabiri.

Umwaka ushize wa 2018 ni bwo Burna Boy yasohoye Alubumu ye ya gatatu ikaba yari iriho indirimbo yakunzwe cyane yitwa “Ye”. Muri Nigeria muri uwo mwaka iyo ndirimbo yamaze umwaka wose ari yo ikunzwe cyane.

Mu Kwakira kandi yatangajwe nk’umuhanzi wari urimo gukundwa cyane ukora injyana ya Afrobeat n’urubuga rwa Youtube rumutangaza nk’umwe muri 3 barimo kuzamukana umuvuduko mu kugenda bakurikiranwa cyane kuri urwo rubuga.

Mu itangwa ry’ibihembo rya SoundCity MVP Awards Festival yatsindiye ibihembo bine bitandukanye

Burna Boy muri iyi minsi akunzwe ku ndirimbo zirimo iyitwa “On the low”, “Ghona”, n’iyitwa “Dangote” gusa mbere yagiye akora izindi ndirimbo zirimo iyitwa “Tonight”, “Halleluyah”, “Rock your body”, “Yawa dey”, “Check and balance” kandi afite n’izindi ndirimbo nyinshi.

Mathew Rugamba uhagarariye Entertainment Factory yatumiye uyu muhanzi, yavuze ko buri kimwe giteguye neza, yanamaze impungenge abibazaga niba Burna Boy azaririmba mu buryo bwa Live, yavuze ko uyu muhanzi azazana i Kigali n’itsinda rye ry’abantu 6 basanzwe bamucurangira bityo ko azaririmba mu buryo bw’umwimerere (Live).

RDB yateye inkunga iki gitaramo biciye muri gahunda yayo yo gushishikariza abanyamahanga gusura u Rwanda ‘VISIT RWANDA’, Umar Abineza ushinzwe guteza imbere ubukererugendo bw’imbere mu gihugu muri RDB aherutse kubwira  itangazamakuru ko bafite amakuru yizewe ko hari abanyamahanga bari mu nzira baza kuzitabira iki gitaramo cya Burna Boy urabanza gutaramira i Kampala kuri uyu wa Gatanu.

Kuko iki gitaramo kizabera ahantu hasa n’ahitaruye umujyi wa Kigali, hashyizweho imodoka zizatwara abantu zibakuye kuri stade Amahoro i Remera  guhera saa cyenda zikanabasubizayo igitaramo kirangiye, bazishyura 3 500 ku muntu.

Hazaba kandi hari n’imodoka z’uruganda rwa Volkswagen zizaba zitwara abashaka kugenda ari bake. Ibiciro by’izi modoka ntabwo byatangajwe kuko bizaterwa naho umuntu aturutse.

Entertainment Factory ni ubwa mbere iteguye igitaramo mu Rwanda,  mu kiganiro baherutse kugirana n’itangazamakuru bavuga ko  bagiye gukora uko bashoboye kugira ngo bazagirirwe icyizere cyo kuzana n’abandi bahanzi bakomeye. Igizwe n’abantu batanu; Mathew Rugamba, Dereck Kyaru, Kevin Rugamba ndetse na Arnold Kwizera. 

Ibiciro bisanzweho byo kwinjira muri iki gitatamo ni 10 000 Frw uguze tike hakiri kare. Kugura tike ku munsi w’igitaramo ni 15 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro uguze tike hakiri kare ni 25 000 Frw, ku munsi w’igitaramo ni 30 000 Frw. Muri VVIP uguze tike mbere ni 50 000 Frw .

Mu bahanzi baririmba mu njyana nyafurika “Afrobeat” ubu Burna Boy ari mu bakunzwe cyane by’umwihariko ku mugabane w’Afurika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger