AmakuruIyobokamana

Byinshi wamenya ku muhanzi w’umunyabigwi Don Moen utegerejwe mu Rwanda

Umuhanzi ukomeye cyane muri muzika by’umwihariko mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, Don Moen, ategerejwe mu Rwanda aho azaririmbira abazitabira igitaramo cyiswe ‘KIGALI PRAISE FESTIVAL’.

Uyu mugabo uzaba aje mu Rwanda bwa mbere, azaririmba mu gitaramo kizaba tariki ya 10 Gashyantare 2019, n’ubwo habura amezi agera kuri 5, abantu batangiye kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo.

Impamvu amatike yatangiye kugurwa hakiri kare , abayobozi ba RG Consult bari gutegura iki gitaramo cya ‘Kigali Praise Festival’ bavuga ko ari ukugirango abantu batangire kwitegura igitaramo hakiri kare ndetse hanirindwe umuvundo n’akavuyo ndetse no gukererwa kwinjira kwa hato na hato ku munsi w’igitaramo.

Umwihariko w’iki gitaramo ni uko kizaba mu masaha ya kare mu gihe ibitaramo byinshi byo bisanzwe biba mu masaha y’ijoro, imiryango izafungurwa saa 14:00 kirangire saa 20:00.  Ku bantu bazagura amatike mu Ukwakira n’Ugushyingo 2018, amatike aragura 10,000Frw mu myanya isanzwe, 20,000Frw mu myanya y’icyubahiro, na 200,000Frw ku meza y’abantu umunani. Kanda hano ugure ticket .

Umuhanzi Don Moen uri mu bakomeye mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni muntu ki?

Umuhanzi Donald James Moen ubusanzwe uzwi nka Don Moen muri muzika, yavukiye muri Amerika wavutse tariki ya 29 Mutarama 1950, ku myaka 68 ye y’amavuko ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo (zo kuramya Imana), ni umu-producer, ni Pasitori, akaba anagira ibiganiro kuri Radio.

Don Moen azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye nka; We Give You Glory, God Is Good All The Time, God With Us, God Is Good I Will Sing, God Will Make A Way, Heal Me O Lord, Give Thanks, Here We Are, and Hallelujah To The Lamb n’izindi yagiye akora zikamamara ku rwego rw’Isi.

Don Moen indirimbo ze zegukanye ibihembo bitandukanye nk’icyo yatwaye mu 1992, aha indirimbo ye yitwa ‘God Will Make A Way’ yabaye indirimbo y’umwaka, mu 1993, 1994, 1995 atwara igihembo cya Album nziza y’umwaka, mu 1999 indirimbo ye iba iy’umwaka ndetse no mu 2004 yatwaye igihembo cya Album nziza iri mu rurimi rwo muri Esipanye. Ibi byose yabitwaraga mu bihembo byabaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘Dove Awards’.

Umva hano ‘Our Father’ ya Don Moen

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger