AmakuruImikino

Byinshi wamenya ku iyirukanwa rya Seif muri APR FC

Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kanama 2021, ni bwo APR FC yatangaje ko yirukanye Niyonzima ‘Seif’ kubera imyitwarire mibi.

Iyi kipe y’Ingabo yavuze ko Niyonzima yari amaze ibyumweru bibiri adatanga raporo y’uburyo akoramo imyitozo.

Niyonzima Olivier ‘Seif’ wirukanywe na APR FC, yari amaze ibyumweru bibiri umugore we atazi aho aba ndetse biri mu byatumye asezererwa muri iyi kipe y’Ingabo.

Umugore w’uyu mukinnyi, yabwiye ubuyobozi bwa APR FC ko amaze ibyumweru bibiri atamubona. Ubwo uyu mukinnyi yabwirwaga na APR FC ko akenewe, kugira ngo amenyeshwe ko yirukanywe, yavuze ko ari mu nzira ava i Rubavu.

Ku wa Gatatu, umwe mu nshuti z’uyu mukinnyi, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko impamvu atakoraga imyitozo ari uko atigeze ahabwa amafaranga yemerewe na APR FC.

Bivugwa ko ubwo uyu mukinnyi yongeraga amasezerano ku wa 20 Nyakanga 2021, yari yemerewe miliyoni 20 Frw. Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru ngo cyagerageje kuvugisha uyu mukinnyi ariko ntiyitaba telefoni ye ngendanwa.

APR FC yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwirukana uyu mukinnyi kubera imyitwarire mibi yari imaze iminsi imuranga.

Ku wa 12 Kamena na bwo APR FC yari yahagaritse Niyonzima Olivier, ashinjwa gutoroka umwiherero akajya kunywa inzoga.

Nyuma yo gusiba umukino wa Police FC, yasubijwe mu mwiherero, akina imikino itatu ya nyuma ahereye ku wo APR FC yatsinzemo Rayon Sports 1-0. Yayigezemo muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports, aho yari amaze imyaka ine nyuma yo kuva muri Isonga FC.

Kuri uyu wa 5 Kanama ni bwo uyu mukinnyi ashobora guhabwa urupapuro rumukura muri APR FC ndetse yatangiye ibiganiro na Rayon Sports yigeze gukinira.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger