AmakuruUmucoUtuntu Nutundi

Abanya-Afurika y’Epfo bafite ihiganwa rifite amategeko n’ibihembo bitangaje(Amafoto)

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo bafite irushanwa karande mu by’imirwanire aho kuvushanya amaraso, kwikura mu irushanwa no kumanika amaboko ukemera ko uwo muhanganye yagutsinze ari yo mategeko 3 arigenga. Igihembo nyamukuru muri iri rushanwa ni icyubahiro.

Iri rushanwa rizwi ku izina rya Musangwe rihuza abantu bo mu bwoko bw’Aba Venda bo mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Afurika y’Epfo. Ni irushanwa riba kuri buri munsi mukuru wa Noheli.

Amateka atubwira ko iri rushanwa ryatangiye kuba kuva mu 1800, akaba ari ho indwanyi z’intwari zatoranyirizwaga. Ni irushanwa kandi ryagiye ribera ku kibuga kimwe muri iyi myaka yose.

Mu busanzwe ngo mu gihe umurwano watangiye, ugomba guhagarara ari uko umwe mu bahanganye avushijwe amaraso, yikuye mu irushanwa, cyangwa amanitse amaboko akemera ko atsinzwe.

Iyo umurwano uraba utangira mu gitondo, ukarwanwa n’ibyiciro 3 by’abantu ugendeye ku myaka yabo, ni ukuvuga abana(mambibi), ingimbi( rovhasize) ndetse n’abakuze.

Umufana na we agomba kuba ari hafi aho aryoherwa n’igipfunsi, abatware n’ababyeyi na bo baje kwihera ijisho. Ni irushanwa kandi rihuza indwanyi zitandukanye ziba zaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Amwe mu mafoto y’uko irushanwa riba ryifashe

Iyo uwo muhanganye afunze umwuka akavuga ari”ndemeye” umukino uba urangiye.
Ugira ngo Rasta wapfa kumucika ahangaha?
Ngayo nguko!
Abagabo b’ibikwerere na bo ntibajya bacikwa n’irushanwa.
Upfa kuba wiyizeyeho imbaraga gusa!
Kureba umukino biba ari ubuntu.
Iyo uwo muhanganye avuye amaraso, irushanwa rihita rihagarikwa.
Igipfunsi ….!

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger