AmakuruImyidagaduro

Byinshi ku munya-Zimbabwe Mtukudzi uzaririmba muri Kigali Jazz Junction

Olivier Mtukudzi, wo muri Zimbabwe ni we watumiwe ngo azasusurutse abazitabira igitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction, gitegerejwe tariki ya 26 Ukwakira muri Serena Hotel i Kigali.

Uyu mugabo w’imyaka 66 y’amavuko wihimbiye injyana ye yitwa ‘Tuku Music’ ni ubwa mbere agiye kuza gutaramira mu Rwanda, Mtukudzi ukunzwe cyane kubera ubutumwa buba bwiganje mu bihangano bye, akenshi akunze kuririmba indirimbo zivugira ikiremwa muntu, izikangurira abantu kurwanya ubukene ndetse n’izikangurira abantu kurwanya indwara ya SIDA, uretse no kuba ari umuhanzi ni umushabitsi ndetse akaba ari n’impirimbanyi iharanira uburenganzira bwa muntu akaba ari na ambasaderi wa UNICEF mu gice cy’amajyepfo ya Afurika.

Olivier Mtukudzi watangiye muzika byeruye mu 1977 akaba afite Album zigera kuri 58, ntajya acana uwaka na Politiki kuko we adashobora no kuririmba kuri politiki cyangwa se ngo ayitangeho ikiganiro runaka, mu myaka 30 amaze akora umuziki avuga ko aramutse abikoze yaba ashaka kwikuraho bamwe mu bakunzi b’ibihangano bye kuko muri bo harimo abakunda politiki n’abatayikunda , mu rwego rwo kubigarurira bose yahisemo kutagira icyo avuga kuri politiki.

Uyu mugabo uri mu bakomeye muri muzika yo muri Zimbabwe azaririmba muri iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction afatanyije na Bruce Melody uherutse kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ya 8.

Imiryango izafungurwa guhera saa 18:30, mu gihe igitaramo nyir’izina kizatangira saa 20:30 ku isaha yo mu Rwanda bikaba biteganyijwe ko kizarangira saa sita z’ijoro. Kwinjira ni 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw mu myanya y’icyubahiro n’i 160 000 Frw ku meza y’abantu 8. Ushaka kugura Ticket wakanda hano 

Bruce Melody azaririmba muri Kigali Jazz Junction

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger