AmakuruImyidagaduro

Byinshi ku mukobwa wagaragaye yambaye ubusa mu mashusho y’indirimbo nshya ya Juno Kizigenza

Kayugi Eunice wagaragaye mu ndirimbo ya Juno Kizigenza iherutse kuvugisha abatari bacye kubera amashusho yayo y’umukobwa wambaye ikariso y’agashumi, yatangajebenshi ubwo yavugaga ko yigeze kuririmba muri Kolari.

Uyu mukobwa bakunze kwita Ezee Daring, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, yavuze ko yakuze yifuza kwamamara ndetse akaba ubu yaramaze kwinjira no mu buhanzi aho akora injyana ya Hip Hop.

Yavuze ko adatewe ipfunwe n’ibyavuze ku mashusho y’iriya ndirimbo ‘’Please Me’’ yagaragayemo ahubwo we ngo ashyize imbere intego afite ndetse ko biriya yabikoze nk’akazi.
Ati “Ntagitangaje kirimo cyane cyane ku bantu ntakwe tuba tutarakuriye muri Afurika cyane ko twakuze tubona ziriya ndirimbo zo hanze za ba Chris Brown.”

Avuga ko abantu bamututse ariko ngo kuri we yumvaga bari gutakaza igihe cyabo. Ati:’’Kuri njye kwari kwikorera akazi kanjye kandi ngomba kukarangiza nkagahemberwa. Ntabwo nkeneye kugira icyo mvuga ku bantu bamvuze nabi, n’abantekereje nabi.”

Igitangaje ngo yakuriye mu muryango usenga cyane ndetse na we ubwe akura ari umuririmbyi muri Kolari ariko ngo byabaga ari igitutu cy’ababyeyi be.

Ati “Akenshi nahatirizwaga n’ababyeyi nyine kuko nari ndi muto ndemera ndagenda kugira ngo njye mu murongo w’ababyeyi bashaka kuko n’ubwo bwenge bwo guhangana n’ababyeyi ntabwo nari kugira.”

Uyu mukobwa wagarutsweho cyane, nyuma y’uko iriya ndirimbo igiye hanze, yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye akiririmba muri kolari ndetse akaba abyemera ko ari we wayashyizeho yifuza kwereka abantu aho yavuye.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger