AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Byasabye umunsi wa nyuma w’isoko ry’igura n’igurisha ngo Real Madrid ibone Thibaut Courtois

Ikipe ya Chelsea yatangaje ko yamaze kumvikana na Real Madrid ku giciro cya Thiabut Courtois. Byasabye amasaha ya nyuma y’igura n’igurisha ry’abakinnyi ngo Real Madrid inone uyu musore ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi.

Thibaut Courtois agomba gusinya imyaka itandatu muri Real Madrid, mbere yo gukora ikizamini cy’ubuzima kuri uyu wa kane.

Chelsea na Real Madrid kandi bamaze kumvikana ko umunya Croatia  Mateo Kovacic ajya muri Chelsea ku ntizanyo y’igihe kirekire.

Itangazo Chelsea yaraye isohoye ryagiraga riti” Muri iri joro, Chelsea na Real Madrid bamaze kumvikana kuri Thibaut Courtois, nyuma y’uko umukinnyi yumvikanye na yo ku giti cye, akanakora ikizamini cy’ubuzima. Kubera iyi diru, Mateo Kovacic agomba kuza muri Chelsea ku ntizanyo y’igihe kirekire.”

Ikipe ya Real Madrid na yo yahise itangaza ko uyu musore akora ikizamini cy’Ubuzima kuri uyu wa kane, mbere yo kwerekwa abafana i Santiago Bernabeu.

Byitezwe ko Chelsea isinyisha Kepa Arrizabalaga  wakiniraga Athletic Club yo muri Espagne nk’umusimbura wa Thibaut Courtois, nyuma yo kwemera kugura amasezerano ye kuri miliyoni 72 z’ama Pounds.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger