AmakuruImikino

Byasabye iminota 14 gusa ngo Lewandowski akore amateka mu mupira w’amaguru ku Isi

Robert Lewandowski yaraye yanditse amateka mu mupira w’amaguru ku Isi by’umwihariko muri Champions League ubwo yatsindaga ibitego 4 mu minota 14 gusa mu mukino  FC Bayern München yanyagiye FK Crvena Zvezda ibitego 0-6.

Lewandowski ibi byamugize umukinnyi wa mbere utsinze ibitego bine byihuse cyane mu mateka ya Champions League ubwo ikipe ye ya Bayern Munich yanyagiraga Red Star Belgrade yo muri Serbia ibitego 6 – 0.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Pologne byamufashe iminota 14 n’amasegonda 31 gusa ngo abe atsinze ibyo bitego bine.

Yabaye kandi umukinnyi wa kabiri gusa mu mateka utsinze yikurikiranya mu mikino icyenda yo mu matsinda ya Champions League.

Ibindi bitego 2 byatsinzwe na Leon Goretzka ku mupira yaherejwe na Philippe Coutinho, mu gihe ikindi cyatsinzwe na Corentin Tolisso.

Ikipe ya Bayern Munich yahise kandi ibona itike yo gukina imikino ya 1/8 cya UEFA Champions League iyoboye itsinda aho yazamukanye na Tottenham.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger