AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Byagenze bite ngo Kina Music Ltd yibwe miliyoni 1,9 Frw

Mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021, rwatangiye kuburanishwa mu ruhame kuwa 17 Ugushyingo 2020 no ku wa 8 Nzeri 2021, uwitwa Ndahiro Eric wari ukurikiranyweho kwiba Kina Music 1.925.000 Frw yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gufungwa imyaka icyenda no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw, agasubiza ayo yibye ndetse anategekwa gutanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20 Frw.

Mu isomwa ry’urubanza Ubushinjacyaha bwavuze ko abantu batatu bari bakurikiranyweho kwiba miliyoni 1,9 Frw Kina Music ihagarariwe na Ishimwe Clement. bibye Chèque ya Kina Music hanyuma bakanakoresha Sim Swap ya Sim Card ya Ishimwe Clement. Ngo bageze kuri Banki bavuga ko yabasinyiye ayo mafaranga.

Uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021, rwaburanishijwe mu ruhame kuwa 17 Ugushyingo 2020 no ku wa 8 Nzeri 2021.

Ni urubanza rwabanje kuzamo inzitizi yari yatanzwe n’abaregwa, bavugaga ko uru rukiko nta bubasha rufite bwo kubaburanisha.

Mu mpamvu batangaga ni uko abaregwa bakabaye baregwa icyaha cyo kwiba naho icyo guhimba inyandiko kitarimo kuko nta kigaragaza ko sheke bavuga ko yibwe yasinywe n’undi muntu utari Ishimwe.

Byahereye he !

Ubundi kuwa 30 Kanama 2019, Ishimwe  K Clement uyobora inzu ifasha abahanzi  Kina Music Ltd yatanze ikirego arega Mukeshimana Honorine ko yamwibye Chequier akajya kuri konti akibaho amafaranga angana na 1.925.00Frw.

Muri dosiye ye Clement avuga ko atazi neza igihe yibiwe Chèque icyakora ahamya ko amafaranga yavanyweho kuri konti tariki 24 Kanama 2019.

Mukeshimana wabikuje amafaranga kuri konti ya Ishimwe, yemereye Urukiko ko ari we wayabikuje atumwe n’abagabo batatu barimo umusirikare witwa Ndahiro Eric na Rutikanga.

Uyu Mukeshimana mu rukiko yavuze ko aribo azi amazina kandi azi ko bose ari abasirikare, ngo bamusabye ko ababikuriza ayo mafaranga bamubwira ko Ishimwe Clement ari we wayibahaye ngo kuko bamufashe asambana n’umugore w’umwe muri bo.

Ikindi cyamenyekanye ni uko ku munsi Clement Ishimwe   yibiweho amafaranga telefone ye yari yavuyeho kuko uwitwa Niyonsenga Martin yari yayikoreye ‘Sim Swap’ abikora afatanyije na Ndahiro ndetse na Mukeshimana.

Ibi babitewe n’uko bari bazi ko iyo umuntu agiye kubikuza amafaranga kuri banki akoresheje sheke babanza guhamagara nyiri konti bakamubaza ko ariwe wayisinye.

Ubwo Banki yahamagaraga rero nibo bitabye telefone ya Ishimwe baramwiyitirira amafaranga atangwa atyo.

Ibi byatumye Mukeshimana, Ndahiro na Niyonsenga bakekwaho icyaha cyo kwiba n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano, baza gufatwa barafungwa.

Mu iburanishwa ry’uru rubanza

Mukeshimana yaburanye ahakana icyaha, ariko yemera ko ari we wagiye kubikuza amafaranga kuri konti ya Ishimwe Clement abisabwe na Ndahiro.

Niyonsenga nawe yaburanye ahakana icyaha, avuga ko yemera ko yakoze Sim Swap ya telephone ya Ishimwe abisabwe n’uwo yari azi ko ari we nyirayo.

Ndahiro washinjwaga na bagenzi be nawe yaburanye ahakana icyaha, avuga ko Mukeshimana amubeshyera kuko atari we wamuhaye sheke ya Ishimwe  Clement.

Ubushinjacyaha bwo mu iburanisha bwasabiye abaregwa igihano y’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese.

Uretse icyaha cyo kwiba, banarezwe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko kugira ngo hibwe amafaranga kuri konti ya Ishimwe abaregwa babanje kwiba sheke itariho umukono nk’uko byagaragajwe na nyirayo.

Bityo bivugwa ko bahimbye umukono wa Ishimwe nyiri konti, kandi bajya gukoresha sim swap ya nimero ya telefone ye.

Kuba Niyonsenga yarakoze sim swap nta ndangamuntu ya Ishimwe ihari, byatumye Ubushinjacyaha busaba ko agomba guhamwa n’icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Kuri iki cyaha Mukeshimana yaburanye avuga ko yahawe sheke iriho umukono wa Ishimwe kandi iriho amazina ye bari bamaze kuzuza mbere, ku buryo atagomba kuregwa icyaha cyo guhimba inyandiko, kuko ntacyo yahimbye ahubwo byabazwa uwamutumye ariwe Ndahiro. We asaba kugirwa umwere kuri iki cyaha.

Niyonsenga we yavuze ko kuba yarakoze sim swap ari ibintu yari yemerewe nk’uko yari anabifitiye ibyangombwa, ikindi yagaragaje ni uko nta hantu na hamwe yigeze avugana na Ndahiro na Mukeshimana, bityo avuga ko gukora sim swap bitakwitwa icyaha cyane ko yahawe n’indangamuntu ya nyiri sim card. Bityo nawe asaba kugirwa umwere.

Kuri iki cyaha Ndahiro we yireguye avuga ko nta sheke yigeze atanga bityo iby’umukono atabibazwa, ikindi yavuze ni uko Ishimwe atigeze agaragaza ko yibwe indangamuntu ye hakiyongeraho ko sheke itigeze ipimwa bityo ngo harebwe niba umukono uriho ari impimbano. Uyu nawe yasabye kugirwa umwere.

Kuri iki cyaha naho Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa buri wese igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Urukiko rwaje kwemeza ko Ndahiro Eric ahamwa n’icyaha cyo kwiba n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, naho Mukeshimana na Niyonsenga bagirwa abere.

Ndahiro we yategetswe gusubiza Kina Music Ltd ihagarariwe na Ishimwe K Clement amafaranga yibye akanishyura amagarama y’uru rubanza ahwanye n’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda,

Abagize Kina Music ubwo bari bari gukorera murugo mugihe cya Guma Murugo
Clement Ishimwe , Igor Mabano,Knowless Butera , Paltini P na Nel Ngabo ubwo bari murugo rwa Clement Ishimwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger