Amakuru ashushyeIyobokamana

Byabaye! Don Moen yataramiye i Kigali-AMAFOTO

Nyuma y’igihe kinini, Don Moen ategerejwe na benshi mu Rwanda, icyifuzo cya benshi cyasubijwe, maze bibonera imbona nkubone umuhanzi ufite umuziki woza imitima ya benshi.

Doen Moen yakunze gutumirwa mu Rwanda inshuro nyinshi ariko bikarangira atahageze. Mu kiganiro n’itangazamakuru, ubwo yari akigera mu Rwanda ku wa 9 Gashyantare 2019, Don Moen yemeje ko Imana yakoreye mu gihe gikwiye.

Ninabyo byagarutse mu isengesho yasengeye u Rwanda kuri uyu wa 10 Gashyantare 2019, ubwo igitaramo cyari kirimbanije.

Yagize ati ‘‘Imana yaciye inzira nza mu Rwanda. Mana ha umugisha iki gihugu cy’u Rwanda. Mu bihe byinshi ni byiza kuvuga ukugira neza kw’Imana.”

Ku nshuro ya mbere Kigali Praise Fest, yatumiwemo umuhanzi rurangiranwa ku Isi Don Moen, yahuruje ibihumbi by’Abanyarwanda bari banyotewe no kumubona aririmba.

Ni mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, kikaza gutangira ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo itsinda rya mbere riramya rikanahimbaza Imana ryari ritangiye gushyira mu mwuka abitabiriye iki gitaramo.

Imodoka n’ibinyabiziga byari uruvunganzoka mu mihanda igana muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] habereye igitaramo; byari ihurizo kubona aho guhagarara, Bose bari baje kureba Don Moen wari waturutse muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Abahanzi barimo Israel Mbonyi, Dinah Uwera, Columbus, itsinda ry’abaramyi bo mu Rwanda bibumbiye mu Ihuriro rya Gikirisitu AFLEWO (Africa Let’s Worship) n’umuhanzi Levixone wo muri Uganda ni bo bafashije Don moen gutaramira benshi mu bari bitabiriye iki gitaramo.

Israel Mbonyi yongeye kugaragaza ubuhanga bukomeye mu muziki we, akomeza kwigarurira imitima ya benshi mu bitabiriye ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’ yafatanijemo n’umunyamerika Don Moen w’imyaka 66 y’amavuko.

Israel Mbonyi wamaze iminota isaga 40’ aririmba, yari kumwe n’itsinda ry’abakobwa ndetse n’abahungu bamufashaga guhuza neza amajwi.

Yaririmbye indirimbo ze zose yicurangira na gitari. Indirimbo ze zacengeye benshi banyuzwe n’imyandikire ye. Yaririmbaga afashwa byihariye n’abitabiriye iki gitaramo.

Israel Mbonyi yafatanyije na Don Moen

 

Abantu benshi bari bitabiriye igitaramo

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger