AmakuruImyidagaduro

Bushali na Slum Drip baririmba injyana ya Kinyatrap batawe muri yombi

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019 nibwo abasore bamaze kumenyerwa mu cyitwa Kinyatrap , Bushali na mugenzi we Slum Drip batawe  muri yombi bari kumwe n’abakobwa babiri bikekwa ko basangiraga ibiyobyabwenge.

Hagenimana Jean Paul wamenyekanye cyane nka Bushali mu muziki, ni umwe mu bagize itsinda ry’abasore baharawe mu njyana ya Kinyatrap iri mu muziki ukunzwe cyane muri iki gihe mu Rwanda.

Nsabimana Désiré, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda aho bafatiwe, yavuze  ko aba basore n’aba bakobwa bari kumwe bafatiwe mu rugo rw’umubyeyi w’umwe muri aba basangiraga ibiyobyabwenge.

Yagize aganira na igihe, mu magambo ye yagize  ati ”Bahuriye mu rugo rw’umubyeyi w’umwe muri abo bana basangiraga, uwo mwana yabafunguriye inzu yo ku ruhande, umubyeyi abonye abantu atazi bakoraniye iwe yitabaza inzego zibanze, ni uko batawe muri yombi.”

Uru rubyiruko rwahise rushyikirizwa Urwego rw’ Ubugenzacyaha (RIB) ngo rutangire iperereza mbere y’uko bashyikirizwa ubushinjacyaha ngo bajyanwe mu nkiko.

Green Ferry Music aba bahanzi babarizwamo ibinyujije kurubuga rwa Facebook yanditse yemeza aya makuru ivuga ko babajwe no kuba aba bahanzi babo batawe muri yombi gusa ngo umunyamategeko wabo agiye kubikurikirana vuba.

Ku bakurikira umuziki nyarwanda bamenye iri zina rya Bushali The Trigger mu ndirimbo yise ‘Nituebue’ yahuriyemo na B-Threy n’uwitwa Slum Drip, uyu musore ni umwe mu bakomeje kugaragarizwa urukundo mu muziki  nyumo y’indirimbo aherutse gukora ziri kuri album ya kabiri aherutse gukora hariho indirimbo nka ‘Ku gasima’  yazamuye izina ry’uyu musore muruganda rw’umuziki nyarwanda.

Udupfunyika tubiri tw’urumogi bivugwa ko bafatanywe ndetse n’igicupa bitaramenyakana icyari kikirimo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger