Amakuru ashushyeImyidagaduro

Burya ngo Barafinda ni umufana ukomeye wa Diplomat, Dore impamvu!

Barafinda Sekikubo Fred wamenyekanye ashaka kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , yatangaje ko akunda umuhanzi Diplomat byihariye.

Ibi uyu mugabo yabitangaje mu kiganiro cy’imyidagaduro cyo kuri City Radio , Barafinda wari umutumirwa  yari abajijwe umuhanzi wo mu Rwanda yaba azi avuga ko azi Dplomat wenyine. Yakomeje abazwa impamvu ariwe azi avuga ko ari ukubera aririmba byihariye kandi akavuga ibifitanye isano n’umurongo wa Politiki uyu mugabo yiyeguriye.

Yavuze ko biramutse bibaye ngombwa akaba yaha inshingano uyu muhanzi mu myanya ya politiki, yamuha minisiteri y’ububanyi n’amahanga kubera umwihariko wo kuririmba amateka no gukebura abantu abinyujije mu ndirimbo ze zo mu njyana ya Hip Hop.

Barafinda yemeza ko Diplomat ariwe muhanzi w’igitangaza mu Rwanda kubera ko aririmba ubuzima bwa buri munsi abantu babamo ndetse by’umwihariko akaririmba amateka n’ibijyanye na Politiki.

Uretse Diplomat Barafinda yavuze ko akunda umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka ukomoka muri Afurika y’Epfo, yavuze ko nawe amukundira ibihangano bye byihariye bivuga ku mahoro ndetse akaba ni umwe mu bagore baha agaciro ibikorwa byo gutabara imbabare.

Barafinda wiyita umunyapolitiki w’amahoro ukomoka i Kanombe, yamenyekanye ubwo yatunguranaga akajyana ibyangombwa bye kuri komisiyo y’igihugu y’amatora ashaka kuba umwe mu bazahatanira kuba perezida w’u Rwanda mu matora azaba kuwa 04 kanama 2017.

Uyu mugabo yaje kubura amahirwe kubera kubura ibyangombwa byari bikenewe gusa kubera urwenya no gushyenga yagaragaje mu itangazamakuru ntasiba gutumirwa mu maradiyo , Televiziyo ndetse n’ibitangazamakuru byandika  hano mu Rwanda.

Mu kiganiro cyamaze igihe kirenga amasaha abiri uyu mugabo yagarutse cyane ku buzima bwe kuva mu bwana gusa nku’uko yakomeje kugenda abera ibamba abashaka kumenya amashuri yize ni nako byagenze muriki kiganiro kuko yashimangiye ko imyaka 47 afite ariyo mashuri ye.

Yongeye kugaragaza ko mu bwana bwe atigeze akinisha gutereta igitsina gore ahubwo n’uwo babana kugeza ubu banafitanye abana 10 ariwe wamwibwiriye ko amukunda, bikaza kuba intandaro yo gufata umwanzuro wo kurushinga kuko yabonaga amaze kugeza igihe.

Muriki kiganiro Barafinda usa nk’uwibera mw’isi ya wenyine yavuze nta mu  mukobwa uhiga abandi mu Rwanda [Miss] yigeze aca iryera ndetse anavuga ko nta n’uwo azi izina. Uyu mugabo mu bahanzi nabo usanga nta wundi azi utari Diplomate kuko kugira ngo amenye umuhanzi runaka yabanzaga kwibutswa n’abanyamakuru izina.

Diplomat ufanwa na Barafinda  n’umwe mu bahanzi bafite ibihangano byakunzwe cyane mu minsi yashize byiganjemo ibirimo amateka ndetse na zimwe mu ngingo zerekeye politiki, uyu muhanzi yakunzwe bikomeye mu ndirimbo zirimo umunsi ucyeye, umucakara w’ibihe, umucakara w’ikaramu, inzu y’ibitabo n’izindi nyinshi.

Kurubu uyu muhanzi asa n’utari kugaragara cyane ku ruhando rwa muzika  nyarwanda gusa akemeza ko har’ibikorwa byinshi ari guteganya bizashimisha abakunzi be. Ubu  ari gukorana n’inzu itunganya umuziki ya Kiwundo ikoreramo producer Washington .

Image associée
Umuhanzi Diplomat

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger