AmakuruImyidagaduro

Burundi : Umugore wa Perezida Nkurunziza yinjiye mu muziki (+Video)

Umugore wa Perezida w’u Burundi, Denise Nkurunziza, yatunguye benshi, ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Umukenyezi Arengeye Kubyara” ikaba irimo ubutumwa bwo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore cyane cyane mu miryango yabuze urubyaro.

Muri ayo mashusho y’indirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 52, itangira igaragaza Madamu Denise yunga abashakanye.  Iyi ndirimbo yitwa “Umukenyezi arengeye kuvyara gusa”

Amashusho y’iyi ndirimbo atangirwa n’agace gato k’ikinamico, aho umugore yakirana urugwiro umugabo we, ariko akamwuka inabi amuziza ko atabyara. Denise Nkurunziza asanga umugabo ari gukubita umugore we akabagira inama yo kujya kwipimisha kwa muganga

Muri iyi ndirimbo Madamu Nkurunziza agira ati: “Mucyenyezi ico waremewe si ukwitwa umubyeyi gusa kuko ibyo ushoboye birengeye kwitwa umubyeyi”. “Ubugumba bushobora kuba ku bagabo cyangwa ku bagore”.

Akomeza asaba abagabo gushyigikira abagore babo “kuko kurondoka ni ibanga rya babiri…kujya inama mu rugo ni zo nkomezi, kutarondoka ntibibe imvo y’amatati”.

Denise Nkurunziza mu bihe byashize yagiye agaragara mu mashusho y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko asanzwe ari n’umuvugabutumwa. Mu 2013 yashyize hanze igitabo yise “The Power Of Hope” kivuga ku buzima bwe. 

Madamu Denise Nkurunziza aririmba muri iyo ndirimbo ye

https://www.facebook.com/watch/?v=1090416264489709

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger