AmakuruAmakuru ashushye

Burundi: Perezida Nkurunziza yavuze ko ataziyamamaza mu matora ateganyijwe mu 2020

Kuri uyu wa kane taliki ya 07 Kamena 2018 Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ubwo yari amaze gushyira umukono ku Itegeko Nshinga rishya yatunguye benshi  ubwo yatangazaga ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2020.

Nkurunziza wageze ku butegetsi mu 2005, hari hashize iminsi  itegeko Nshinga rishya cyangwa se rivuguruwe  ryatowe muri kamarampaka, aho yego ari yo yatsinze ku majwi 70 ku ijana, bityo iri tegeko shinga rivuguruye ryahaga Nkurunziza uburenganzira bwo kwiyamamariza manda ebyri, imwe ireshya n’imyaka irindwi.

Mu ijambo rye  Perezida Nkurunziza yavuze ko nkuko yabisezeranyije mu 2015  manda ye nk’umukuru w’igihugu izarangira mu 2020 yanemeje ko azashyigikira Perezida Abarundi bazashyigikira cyangwa bazitorera.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bavuga ko iritegeko nshinga ryahinduwe  kugirango Peirre Nkurunziza agume kubutegetsi, dore ko iri tegeko ryemerera Nkurunziza kuba yayobora u Burundi kugeza muri 2034, aba kandi bakimara kumva iri jambo ry’umukuru w’igihugu kuri ubu,  bamubwiye ko umugabo ahindukira mu kiryamo adahindukira ku ijambo, bamusaba ko ibyo yavuze azabyubahiriza.

Perezida Pierre Nkurunziza ubwo yari ari gushyira umukono ku Itegeko Nshinga rishya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger