AmakuruInkuru z'amahangaIyobokamana

Burundi: Itorero ry’Abadivantisite rirashinja leta kwivanga muri gahunda z’itorero

Umukuru w’itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa Karindwi ku Isi, Ted N.C. Wilson, yasohoye itangazo asaba abayoboke b’iri torero ko bafatanyiriza hamwe bagasabira bagenzi babo n’abayobozi b’itorero 22 baherutse guhagarikwa bakanatabwa muri yombi na Leta y’u Burundi.

Wilson avuga ko iryo hagarikwa “ryategetswe na leta y’Uburundi mu gihe cy’amezi Atandatu ashize yivanga mu miyoborere y’iri Torero.

Muri iryo Tangazo ryashyizwe ahagaragara ku italiki ya 13 Gicurasi 2019, Wilson yasabye Abadivantiste bose gushyira bagenzi babo bafungiwe mu Burundi mu biganza by’Imana.

Yagize Ati “Ndasaba abadventiste b’umunsi wakarindwi bose gusengera bagenzi bacu i Burundi, ko haboneka ubwigenge bw’ukwemera muri icyo gihugu, ndetse n’abagenzi bacu bafunzwe muri icyo gihugu bakarekurwa”.

Muri abo bafunzwe harimo Lamec Barishinga, wari uherutse gutorerwa kuyobora iri torero mu Burundi kuwa 11 Ugushyingo 2018.

Hagati aho ubuyobozi bw’Uburundi ntibwemeye impinduka zabayeho mu matora y’abayobozi b’iri torero ahubwo bwakomeje gushyigikira uwahoze arihagarariye muri iki gihugu.

Ganoune Diop uhagarariye imibanire n’ubwigenge mu by’ukwemera mu Itorero ry’Abadivantisite ku Isi, yavuze ko ibintu bitoroshye na gato mu Burundi ndetse ko hari byinshi bigoye byamaze kujya ahagaragara n’ibindi byinshi bitaramenyekana.

Uyu Diop mu minsi ishize yasuye u Burundi ari kumwe n’abandi bayobozi muri iri Torero ku rwego rw’Isi,aha akaba yarabonanye n’abayobozi b’iki gihugu.

Yakomeje avuga ko ifungwa ry’aba bayobozi rigaragaza neza ko Leta y’uburundi yivanga cyane mu migenzereze y’iri torero ibi nabyo bikaba ari kimwe mu bipfinagaza ubwigenge bwaryo mu gihugu.

Ati” Mu mategeko mpuzamahanga uku ni uguhonyanga ibyo Uburundi bwari bwariyemeje mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu”.

“Itorero ry’Abadiventiste mu gihugu cy’Uburundi rifite Abayoboke barenga ibihumbi 186.

Pasitori Wilson asaba ko amahanga yamufasha kugira ngo bashobore gufunguza abayoboke b’Abadiventiste bafungiwe mu Burundi.

Abadiventisite bo mu Burundi barinubira ifungwa ry’abayoboke babo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger