AmakuruPolitiki

Burundi: Ibitekerezo byatanzwe ku kayabo kagenewe Perezida Nkurunziza

Inteko Ishinga amategeko yemeje ko umukuru w’Igihugu uzava ku butegetsi mu mahoro agahitamo kuguma mu gihugu, azajya ahabwa inzu nziza ifite ibyangombwa byose akagenerwa n’amadolari ibihumbi magana atanu ($500,000).

Ni ukuvuga ko aya mafaranga asaga  miliyari imwe mu mafaranga akoreshwa i Burundi), azajya ayahabwa buri mwaka mu gihe kingana n’imyaka itanu.

Nta wundi mutegetsi w’u Burundi urahabwa kwitwa Umutegetsi w’Ikirenga” ngo anahabwe miliyari y’amafaranga y’u Burundi nk’imperekeza avuye mu mirimo ye, ni igikorwa bamwe bashimye abandi baranenga.

Mu gihe hasigaye amezi ane ngo amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi abe, bamwe bavuga ko ibi bishimangira ko Perezida Nkurunziza yaba koko ataziyamamaza nk’uko yabivuze ahubwo azajyana imperekeza itubutse n’icyubahiro kirenze.

Reba ibitekerezo biatansukanye byatanzwe kuri iyi mperekeza yagenewe Perezida Nkurunziza

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Umushinga w’itegeko watanzwe n’inteko ishinga amategeko niwemerwa ukaba itegeko uzaba ureba n’abandi bategetsi bazasimbura Bwana Nkurunziza bazatorwa.

Uretse Melchior Ndadaye wishwe mu 1993, nta wundi mu bayoboye u Burundi urebwa n’iri tegeko kuko bamwe bagiyeho kuri ‘coup d’état’ abandi bagashyirwaho ku bwumvikane bwa politike.

Aba bagiyeho ku bwumvikane bw’abanyapolitike inteko yavuze ko ibyo bo bazagenerwa bizigwaho nyuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger