AmakuruPolitiki

Burkina Faso: Inyeshyamba zongeye kwivugana abaturage 36

Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko abaturage 36 bishwe n’imitwe y’abitwaje intwaro mu gitero cy’iterabwoba mu ntara ya Sanmatenga mu majyaruguru y’igihugu.

Ivuga ko itsinda ry’abitwaje intwaro ryishe abantu 32 mu isoko ryo mu gace kitwa Nagraogo kuwa mbere nimugoroba rigakomereza igitero mu kandi gace kitwa Alamou.

Ntabwo haramenyekana neza umutwe wagabye ibi bitero, gusa Burkina Faso imaze iminsi yibasiwe n’ibitero bihitana abantu bikorwa n’imitwe y’abahezanguni b’idini rya kisilamu.

Ejo kuwa kabiri, inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yatoye umwanzuro wo gushyiraho umutwe w’ingabo z’abasivili wo gufasha kurwanya iyi mitwe.

Ibinyamakuru muri iki gihugu bivuga ko abo basivili b’abakorerabushake bazabanza guhabwa amahugurwa ya gisirikare y’iminsi 14.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger