AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Burkina Faso: Ibitero by’intagondwa bikomeje kwiyongera ku bakiristo

Ku cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2020, Abantu 24 barimo basenga muri  Kiliziya iri ahitwa Pansi mu Majyaruguru ya Burkina Faso.

Abayobozi bo muri ako gace bavuga ko hari abandi 18 bakomeretse bikomeye. Ndetse ngo hari n’abandi bashimuswe kugeza ubu bakaba bataramenyekana umubare.

Umuyobozi wo mu gace byabereyemo witwa Col Salfo Kaboré avuga ko kugeza ubu nta mutwe urigamba kiriya gitero ariko akavuga ko hakekwa imitwe ikorana na Al Qaeda mu gace ka Sahel.

Burkina Faso, Mali, Niger, Nigeria na Mauritania ni ibihugu byo muri Africa y’i Burengerazuba bimaze iminsi byaribasiwe n’ibitero by’abarwanyi bakorera mu mitwe y’iterabwoba ifite aho ihurira na Islamic State.

Guverinoma ya Burkina Faso yaherukaga gutangaza ubundi bwicanyi bwahitanye abaturage 36 bishwe n’imitwe y’abitwaje intwaro mu gitero cy’iterabwoba mu ntara ya Sanmatenga mu majyaruguru y’igihugu.

Amakuru yavugaga ko itsinda ry’abitwaje intwaro ryishe abantu 32 mu isoko ryo mu gace kitwa Nagraogo rigakomereza igitero mu kandi gace kitwa Alamou.

Umutwe wihishe inyuma y’ibi bitero nturamenyekana neza gusa Burkina Faso imaze iminsi yibasiwe n’ibitero bihitana abantu bikorwa n’imitwe y’abahezanguni b’idini rya kisilamu.

Nteko ishingamategeko y’iki gihugu yatoye umwanzuro wo gushyiraho umutwe w’ingabo z’abasivili wo gufasha kurwanya iyi mitwe.

Ibinyamakuru muri iki gihugu bivuga ko abo basivili b’abakorerabushake bazabanza guhabwa amahugurwa ya gisirikare y’iminsi 14.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger