AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Burkina Faso: Abitwaje intwaro batwitse Kiliziya bahitana n’ubuzima bw’Abakirisito

Kuri iki Cyumweru Abakiristo Gatolika bo mu gihugu cya Burkina Faso, bibasiwe n’abantu bitwaje intwaro binjiye muri kiriziya y’ahitwa Dablo  mu Majyaruguru y’iki gihugu, basanga abantu bari mu misa bicamo batandatu barimo na padiri.

Inzego z’umutekano muri iki gihugu zivuga ko aba bantu bateye kuri iyo kiriziya bari hagati ya 20 na 30, bahise banatwika iyi kiriziya.

Ousmane Zongo utegeka agace ka Dablo avuga ko abantu bagize ubwoba bwinshi babona kiriziya iri gushya n’aba bateye bari gusahura ikigo cy’ubuvuzi gihari.

Kuva 2016 muri iki gihugu ibitero by’urugomo n’ubwicanyi nk’ibi bikorwa n’imitwe y’iterabwoba yiyitirira idini ya Islam byariyongereye.

Uru ni urusengero rwa gatatu rutewe mu gihe cy’ukwezi kumwe kurenga ho icyumweru muri icyo gihugu.

Amakuru Avuga ko aba bagizi banabi, bibasiye iyi Kiliziya mu masaa tatu z’igitondo kuri iki cyumweru muri aka gace ari nay o saha abakilisto basanzwe bitabiraho Misa.

Ousmane Zongo yatangarije AFP ko abagabye igitero binjiye mu kiriziya bagatangira kurasa abantu bariho bagerageza guhunga.

Yakomeje avuga ko iki gitero cy’urugomo kandi cyateye ingaruka mbi ku mutekano rusange w’igihugu ndetse kinica gahunda za buri munsi z’abaturage bitewe n’ubwoba bwinshi bagize.

Ati “Ubu hari icyoba mu mujyi wose. Abantu bagumye mu ngo zabo, nta kintu kiri gukorwa. Ibikorwa by’ubucuruzi byafunze”.

Amakuru avuga ko ingabo zo gutabara uyu mujyi zavuye mu majyepfo ahitwa Barsalogho, muri kilometero 45 uvuye Dablo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger