AmakuruPolitiki

Burkina Faso: Abitwaje intwaro barashe mu rusengero 14 bahasiga ubuzima

Ejo ku Cyumweru taliki ya 1 Ukuboza 2019, abagabo bitwaje imbunda barashe mu rusengero abantu 14 bari bitabiriye amasengesho bahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Abapfuye basengeraga mu rusengero rw’ahitwa Hantoukoura, mu burasirazuba bw’iki gihugu.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko abagabye ibi bitero batarabasha kumenyekana ndetse n’inkomoko yabyo ntiyamenyekanye.

Abantu babarirwa muri za magana bamaze kwicwa muri icyo gihugu mu myaka micye ishize, ahanini bishwe n’imitwe igendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu.

Ibi biteza ubushyamirane bushingiye ku moko n’imyemerere y’idini, cyane cyane ku mupaka gihana na Mali.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwo muri ako karere kabereyemo igitero rivuga ko abantu benshi bakomeretse.

Umwe mu bashinzwe umutekano yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abantu bitwaje intwaro bagabye icyo gitero, “bica abaje gusenga barimo pasiteri n’abana”.

Undi mu bavuganye na AFP yavuze ko abagabye icyo gitero bahise bahunga bari kuri za moto.

Muri Nzeri, abantu 15 barishwe naho abandi babiri barakomereka bikomeye ubwo hagabwaga igitero ku musigiti.

Kuva mu mwaka wa 2015, ibitero by’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu byariyongereye, bituma amashuri abarirwa mu bihumbi afunga imiryango.

Umutekano mucye wageze no hakurwa y’umupaka mu gihugu gituranyi cya Mali aho intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu mu 2012 zigaruriye amajyaruguru y’igihugu.

Nyuma zaje gutsinsurwa ku bufatanye n’ingaho z’Ubufaransa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger