AmakuruPolitiki

Burera: Polisi yafashe litiro 329 za kanyanga n’ibiro 10 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage bafashe litiro 329 za kanyanga n’ibiro 10 by’urumogi byarimo kwinjizwa mu Rwanda biva mu gihugu cya Uganda.

Ibi biyobyabwenge byafashwe ku matariki ya 3 na 4 Nyakanga 2021, mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Burera ndetse na bamwe mu babyinjizaga batabwa muri yombi.

Tariki ya 04 Nyakanga mu Murenge wa Nemba mu Kagari ka Nyamugari intsinda ryarimo uwitwa Biziyaremye Daniel bakunze kwita Gasatsi ryateshejwe litiro 135 za Kanyanga n’ibiro 10 by’urumogi.

Kuri iyo tariki mu Murenge wa Kivuye hafatiwe uwitwa Ntawukigiruwe François w’imyaka 21 yafatanwe litiro 24 za kanyanga, Ayishakiye Protais w’imyaka 23 yafatanwe litiro 10, Manirakiza Emmanuel w’imyaka 18 yafatanwe litiro 10 na Irakarama Ismael w’imyaka 18 yafatanwe litiro 10 za kanyanga.

Tariki ya 03 Nyakanga mu Murenge wa Gatebe mu Kagari ka Rwasa mu mudugudu wa Ngazo itsinda ry’abarembetsi bateshejwe litiro 120 za kanyanga ariko umwe muri bo witwa Mutabazi Jean Claude w’ imyaka 17 yafatanwe litiro 20 azikoreye ku mutwe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodise Nkundineza, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage bakomeje ibikorwa byo kurwanya itsinda ry’’abarembetsi bava mu Rwanda bakajya mu gihugu cya Uganda aho binjirana ibiyobwabwenge ndetse rimwe na rimwe bakinjiza na magendu.

Yagize ati “Ibi bikorwa tubimazemo igihe kinini kandi ntibizigera bihagarara, ruriya rubyiruko rukunze gufatirwa mu mayira ya rwihishwa binjiza kanyanga mu Rwanda bayikuye mu gihugu cya Uganda.”

“Icyo tubakangurira ni ukubireka kuko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage ntaho bazaducikira, bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera nibibahama bahanwe hakurikijwe amategeko.”

SP Nkundineza yakomeje abibutsa ko noneho muri iyi minsi usibye no kuba bazana ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe ubu bashobora no kuzana icyorezo cya COVID-19.

Abafatwa barapimwa bakajyanwa mu kato nyuma bakazabona gushyikirizwa ubugenzacyaha.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger