AmakuruAmakuru ashushye

Burera: Polisi yafashe 23 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika mu kagari ka Kagitega kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Mata yafashe abantu 23 mu rugo rwa Maniragaba Felicien wari wahahinduye akabari binyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 aho abantu benshi batemerewe kwegerana. Maniragaba kandi yafatanwe litiro 1,000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko Maniragaba yakoze amakosa atandukanye kandi akomeye.

Ati “Yarenze ku mabwiriza ya Leta iwe ahagira akabari, bari bicaye begeranye kandi n’ubundi utubari ntitwemewe.”

Yakomeje avuga ko hejuru yo kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi yageretse no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati “Twasanze afite litiro 1,000 yagurishaga abo bantu,izo nzoga ntizujuje ubuziranege ndetse zahise zimenerwa aho. ”

Abaturage bongeye gukangurirwa kwirinda kwegerana muri ibi bihe ndetse banakangurirwa kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.

CIP Rugigana yagize ati “Ntabwo abantu bemerewe kwegerana ari benshi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, byongeye bariya banywaga inzoga zitemewe n’amategeko.”

Yakomeje ashimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye ukoresha ibiyobyabwenge cyangwa inzoga zitemewe n’amategeko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger