AmakuruAmakuru ashushye

Burera: Minisitiri w’uburezi arasaba ababyeyi gukorana bya hafi n’abarezi ngo abana babone uburezi bukwiye

Minisitiri w’uburezi, Dr. Eugene Mutimura yasabye akomeje ababyeyi ko bajya bakorana cyane n’abarezi kugira ngo abana b’u Rwanda babone uburezi bukwiye ndetse banakunde ishuri kugirango batarita.

Ibi Minisitiri Dr. Eugene Mutimura y’abitangarije mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera ho mu ntara y’Amajyaruguru aho yari yasubiye ikigo cy’ishuri cya Cyanika kiri hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Minisitiri w’uburezi yasuye ibigo by’ amashuri bitandukanye byo muri uyu murenge akaba yanasuye abanyeshuri bari bari kwiga isomo ryo gukoresha mudasobwa mu  ishuri ribanza rya Cyanika rifite abanyeshuri bagera kuri 1,700.

Aganira n’abakozi bashinzwe uburezi mu karere ka Burera, Minisitiri Dr. Eugene Mutimura yatangaje ko hari byinshi bamaze kugeraho ariko hakaba hari ibindi byinshi nanone u Rwanda rwifuza kugeraho.

Ati :”Ni byinshi tumaze kugeraho mu burezi ariko nanone dufitiye inyota y’ibindi byinshi dukeneye kugeraho kugirango tugere ku iterambere igihugu cyacu cyifuza.”

Iki kigo cy’amashuri cya Cyanika gihereye mu kagari ka Kamanyana ho mu murenge wa Cyanika, kiri hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ibi bituma abana bata ishuri bakajya mu bikorwa bitandukanye byo muri Uganda harimo no kwinjiza ibintu mu buryo butemewe.

Ababyeyi barerera muri iki kigo basabwe kujya bakurikirana amakuru y’umwana guhera akiva mu rugo kugeza atashye mu rwego rwo kumenya niba koko umwana yize.

Minisitiri yagiranye ikiganiro n’abayobozi b’uburezi bo mu karere ka Burera
Minisitiri yasuye abana bari barimo kwiga gukoresha mudasobwa
Ikigo cy’amashuri abanza cya Cyanika

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger