AmakuruImyidagaduro

Buravan yakoze igitaramo kitazibagirana mu mateka ye cy’itabiriwe ku bwinshi (AMAFOTO)

Yvan Buravan yakoze igitaramo kotazibagirana mu mateka y’umuziki we cyari cyo kumurika album ya mbere y’uyu muhanzi yise ‘The Love Lab’ cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village hahoze hitwa Camp Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018.

Iki gitaramo cyotabiriwe ku rwego rwo hejuru abinjiye batinze byabaye ngombwa ko bagikurikira bahagaze kugeza kirangiye.

Igitaramo gitangira Buravan yatunguranye aza mbere ibintu bitari bimenyerewe ku muhanzi uba ufatwa nk’umushyitsi mukuru w’igitaramo.

Abasore bambaye imyenda ibashushanya nk’abakora muri Laboratwari baserutse ku rubyiniro hashingiwe ku nyito ya alubumu “The Love Lab”. Binjiye bacuranga umuziki wanyuze benshi

Buravan nawe mu kwinjira yaje yipfutse mu maso hose ndetse anambaye nk’abacuranzi be abantu bamwe babanza kugira ngo si we.

Buravan mu gitaramo cye yafatanyije n’abahanzi barimo itsinda rya Active, Uncle Austin ndetse na Charly na Nina bagiye baririmba indirimbo bakoranye na Buravan wamurikaga Album ye The Lav Lab

Igitaramo cy’uyu muhanzi cyari kirimo ibice bigera kuri bine; icya mbere yaje aririmba indirimbo ze zitandukanye zizwi na benshi arangije agaruka aririmba iziri kuri iyi album zitarajya hanze.

Azisoje yahise akomerezaho anaririmbana n’aba bahanzi bamufashije asoreza ku gice cyo gushimira ndetse no kugaragaza umuryango we ari nacyo yaririmbiyemo indirimbo yakoranye na se.

Indirimbo zose uyu muhanzi yaziririmbye mu buryo bwa live ndetse hari n’izo yacishagamo akazana n’ababyinnyi.

Ajya gusoza, Buravan yasanze umuryango we wari urangajwe imbere n’ababyeyi be, aho wari wicaye imbere y’urubyiniro atangira kugenda yerekana buri umwe muri abo bari bitabiriye anavuga isano bafitanye aha yahise ahamagara se ku rubyiniro basoza baririmbana indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Garagaza’ yishimiwe na benshi.

Uyu muhanzi yanafashe akanya yunamira Hirwa Henry witabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya Mbere Ukuboza 2012, arohamye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu magambo ya Buravan yavuze ko uyu muhanzi ari umwe mu bari bakomeye u Rwanda rwabuze, ndetse akwiriye guhora azirikwanwa.

Buravan yatunguranye aza kurubyiniro yambaye nk’abaganga
Umunya Zimbabwe, King wamamaye binyuze mu gukoresha Saxophone mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye yahawe umwanya muri iki gitaramo

Bwa mbere aza ku rubyiniro Yvan Buravan ni uku yari yambaye
Umuryango wa Yvan Buravan wari waje kumushyigikira
Iki gitaramo cyitabiriwe kuburyo bukomeye
Umuririmbyi Amalon yagaragaje ubuhanga bwishimiwe na benshi muri iki gitaramo

Victor Rukotana yeretswe urukundo n’abafana mu gitaramo cya Buravan

Shaddy boo na Asinah ni uku baserutse muri iki gitaramo
Urubyiniro rwari ruteguye neza cyane , Buravan yahinduraga ibintu burikanya
Buravan yatunguranye akina yambika impeta y’urukundo umukobwa wakinye ari nk’umukunzi we

 

Buravan na Nina baririmbana indirimbo bakoranye
Indirmbo Buravana yakoranye na Charly na Nina bayise “Oroha”
Uncle Austin ku rubyiniro

Active bari baje gushyigikira Buravan banaririmbanye indirimbo bakoranye bise ‘Canga Irangi’

Mani Martin na Andy Bumuntu bari baje gushyigikira Buravan
Urubyiniro ni uku rwari ruteguye

Buravan na Se basoje iki gitaramo baririmbana indirimbo bakoranye ‘Garagaza’
Twitter
WhatsApp
FbMessenger