AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Bumwe mu buhanga u Rwanda rukoresha mu buhinzi burifuzwa cyane na Santarafurika

Umushinga mugari wo kuhira imyaka hakoreshejwe ikoranabuhanga ryifashisha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba wa Nasho uherereye mu karere ka Kirehe, wanyuze Minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro muri Santarafrika Mathieu Éric Rokosse-Kamot wagaragaje ko waba amahirwe y’ubufatanye bwagutse hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika.

Minisitiri Rokosse-Kamot uri mu ruzinduko rw’iminsi 5 yabigarutseho ku wa Kabiri nyuma yo gutemberezwa uyu mushinga, aherekejwe na Dr Ngabitsinze Jean Crysostome, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda.

Minisitiri Mathieu Éric Rokosse-Kamot yagaragaje ko uyu mushinga wo kuhira hakoreshejwe iri koranabuhanga, uri mu bikorwa by’ingenzi u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika byagiramo ubufatanye mu rwego rwo kureshya abashoramari, no gushyigikira abahinzi basanzwe kugira ngo bongere umusaruro w’ubuhinzi.

Umushinga wo kuhira wa Nasho watangijwe mu mwaka wa 2017 ukaba ukorerwa mu Mirenge ya Nasho na Mpanga yo mu Karere ka Kirehe nyuma y’ubufatanye Leta y’u Rwanda yagiranye n’Umuherwe w’Umunyamerika w’Umuherwe Howard G. Buffet watangiye gutunganya ubutaka bungana na hegitari 1200 guhera mu 2015.

Imiryango yimuwe ahakorerwa uyu mushinga yubakiwe umudugudu wo guturamo ku buntu, bwa butaka abushoramo ishwagara arabutunganya neza, mu mwaka wa 2017A abaturage batangira kuhahinga ibihingwa bitatu birimo soya, ibigori n’ibishyimbo.

Uyu mushinga wo kuhira imyaka wa Nasho, ufite ikoranabuhanga rituma huhirwa imyaka iri kuri hegitari 1173, ukaba ufite imitambiko 63 y’ikoranabuhanga bifasha mu kuhira.

Tariki ya 11 Werurwe 2020 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatashye ku mugaragaro ibikorwa by’uyu mushinga wo kuhira imyaka hifashishijwe ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, watewe inkunga na Howard G. Buffett abinyujije mu muryango “Howard G. Buffett Foundation”.

Uwo mushinga wa miliyoni 54 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyari 53 z’amafaranga y’u Rwanda) ni ishoramari rifasha abaturage bo muri ako gace 2,099 ukaba ukoresha ingufu zingana na MW 3.3 mu bikorwa byo kuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, na MW 2.4 zibikwa muri za batiri ku buryo buhoraho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger