AmakuruImikino

Bulgaria: Irondaruhu ryatumye Minisitiri w’intebe yeguza umuyobozi wa federasiyo ya ruhago

Minisitiri w’intebe wa  Bulgaria Boyko Borissov, yasamye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cye kwegura ku mirimo ye kubera irondaruhu abaturage ba kiriya gihugu bakoreye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.

Abakinnyi b’ikipe y’Ubwongereza bakorewe irondaruhu ejo ku wa mbere, ubwo bakinaga na Bulgaria mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Uburayi, Euro 2020.

Mu gice cya mbere umukino wahagaraye incuro ebyiri zose ubwo Umwongereza Tyrone Mings yaburanaga avuga ko we na bagenzi be bakomeje gukorerwa irondaruhu n’abafana bari bari muri Stade ya Levski ihereye i Sofia mu murwa mukuru wa Bulgaria.

Imyitwarire Abanya-Bulgaria bagaragaje ni yo yarakaje Minisitiri Borissov, ategeka umuyobozi wa Federasiyo y’umupira w’amaguru muri kiriya gihugu kwegura ku mirimo ye.

Ati” Ntabwo byemewe kuri Bulgaria, kimwe mu bihugu bigira ukwihangana ku isi, kinagira abantu bafite amoko atandukanye n’amadini atandukanye ariko bakabaho mu mahoro; barangwa n’irondaruhu ndetse no kugaragariza urwango abanyamahanga.”

“Ndasaba Borislav Mihaylov  guhita yegura ku nshingano ze nka perezida wa Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Bulgaria.”

Uretse kuba Abafana ba Bulgaria bararirimbiye Abongereza indirimbo zibita Inguge, banacishagamo bakabakorera indamukanyo z’aba-Nazi.

Kuri uyu wa kabiri impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi UEFA, yamaze guhana ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Bulgaria kubera irondaruhu abafana bagaragarije abakinnyi b’ubwongereza. UEFA kandi yabahaniye kuba hari ibintu abafana bataga mu kibuga.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryo ryahaniwe ibyaha bibiri, birimo kurogoya indirimbo yubahiriza igihugu cya Bulgaria no gutanga umubare muto w’abashinzwe umutekano ku kibuga.

Kuba Abongereza baragaragarijwe irondaruhu ntabwo byababujije kwitwara neza muri uriya mukino, kuko bawutsinze ku bitego 6-0.

Ni ibitego bya Marcus Rashford, Ross Barkley watsinzemo bibiri, Raheem Sterling watsinzemo bibiri ndetse na Harry Kane watsinze agashinguracumu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger