Imyidagaduro

Bruce Melody na Sheebah bashyize hanze amashusho ya ‘Embeera Zo’-Video

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Gicurasi 2018 ni bwo Sheebah Karungi na Bruce Melody bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo baherutse gukorana bakayita Embeera zo.

Umuhanzikazi umaze kumenyekana muri muzika yo mu karere k’iburasirazuba Sheebah Karungi yakoze indirimbo ayita “Embeera zo” ahitamo kuyifatanya n’abahanzi babanyarwanda ariko iza gutera impaka kuko yabanje kuririmbwamo na Charly na Nina hanyuma yasohoka igasohoka irimo Bruce Melody amajwi y’aba bakobwa bombi atarimo.

Uko byagenze ntakundi Charly na Nina bakoranye na Sheebah indirimbo bayita “Embeera zo ” yewe irarangira ku buryo hari hasigaye gufata amashusho y’indirimbo . Nubwo bari bakoranye na Sheebah ariko , aba bakobwa bari muri Uganda bari bafite indi gahunda yo gukorana na Bebe Cool indi ndirimbo . Nyuma nibwo baje kwerekeza I Kampala kugirango barangize gahunda y’indirimbo bakoranye na Bebe Cool hanyuma babe bagaruka gukorana na Sheebah Karungi.

Kuririmba muri iyi ndirimbo ya Sheebah byaje kudahira Charly Na Nina kuko Sheebah Karungi n’umujyanama we batashakaga ko iyi ndirimbo y’aba banyarwandakazi na Bebe Cool ikorwa mbere yiyabo , Sheebah rero yahamagaraga aba bakobwa ngo bajye gukora indirimbo ariko aba bakobwa ntibaboneke kuko babaga bagiye kubanza gukora indirimbo yabo na Bebe Cool niho Karungi yafashe icyemezo cyo gukorana na Bruce Melody “Embeera zo” , Bruce Melody yari yagiye I Kampala yagiye gufata igihembo yari yaregukanye mu bihembo bya Hipipo ndetse Bruce we avuga ko yanasanze Sheebah yaramaze no gukora iyi ndirimbo agahita ashyiramo ijwi rye.

Ku bijyanye n’impungenge y’umubano wa Bruce Melody na Charly na Nina ko wazamo agatotsi bitewe n’iyi ndirimbo , aba bakobwa bavuga ko nta mutima mubi bafite kuri iyi ndirimbo kuko bo basanga ubwo Imana yarapanze ko indirimbo itaba iyabo yewe banifuriza amahirwe Sheebah na Melody ko iyi ndirimbo yabo yagera kure kandi igakundwa.

Reba hano amashusho y’indirimbo ya Sheebah na Bruce Melody

https://www.youtube.com/watch?v=HfjOCM0FiYk

Twitter
WhatsApp
FbMessenger