AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie yavuze kuri bagenzi be bashyira amagambo y’ibishegu mu ndirimbo bakora

Itahiwacu Bruce ukunzwe cyane muri muzika nka Bruce Melodie yatangaje ko kuba abahanzi baririmba amagambo asa n’aho agaruka kubyo gusambana cyangwa se ibishegu atari bishya ahubwo ko byahozeho.

Ibi yabitangarije mu kiganiro Amahumbezi cya Radio Rwanda, abajijwe impamvu abahanzi b’iki gihe basigaye baririmba ubutumwa bwiganjemo amagambo y’ibishegu cyangwa se ashishikariza abantu ibisa nk’ubusambanyi, yasubije ko na kera babiririmbaga bityo ko atari iby’ab’iki gihe gusa.

Ngo impamvu babiririmba ni ukugira ngo bacuruze, yavuze ko abahanzi baririmba ibitandukanye rero icyo baba bagamije ni ukugira ngo bacuruze, kuko abantu babikunda.

Muri iki kiganiro, uyu muhanzi yanakomoje ku bahanzi bikuye mu bihembo bya Salax Awards maze anavuga ko we atari kuvamo kuko yari abikeneye, ngo iyo yikuramo, mu ijoro ryatanzwemo ibihembo yari kuba aryamye kandi buri gikombe yahawe cyari giherekejwe  n’amafaranga.

Bruce Melodie

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger