AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie yamennye amabanga ku mishinga afitanye na Harmonize ndetse na Koffi Olomide

Umuhanzi Itahiwacu Bruce umaze kwamamara nka Bruce Melodie muri muzika  yemeje ko ibyavuzwe ku bahanzi barimo Harmonize na Koffi Olomide ko bari gukorana indirimbo .

Uyu muhanzi umaze kubaka izina rikomeye muri muzika nyarwanda yeruye atangaza ko aba bahanzi bafite amazina bamaze kubaka izina kumugabane wa afurikano hanze yayo aribo bamusabye ko bakorana indirimbo kandi ko zose zarangiye gukorwa.

Uyu muhanzi umaze iminsi muri Tanzania  yanyomoje ibyavuzwe ko Koffi Olomide yaba yaramukwepye ahubwo ko gukorana  indirimbo nawe byose yabisabwe na Koffi Olomide ubwe aho kuba Bruce Melodie wabisabye nk’uko byavuzwe.

Aganira na The Choicelive yagize ati ” Indirimbo irahari kandi yararangiye , twafatiye amajwi mu Rwanda no muri Kinshasa , ikindi Koffi Olomide niwe wansabye ko dukorana indirimbo si njye wabisabye, ni na byiza kuba basigaye badusaba gukorana nabo ”

Harmonize ukunze kwiyita KondeBoy amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga ze atambutsa amashusho ari kumwe na Bruce Melodie barimo gukora ku ndirimbo yabo ishobora kuzasohoka mu mwaka utaha wa 2022.

Gusa mugihe itarasohoka Melodie yasezeranyije abakunzi b’umuziki nyarwanda ko tariki 25 Ukuboza ku munsi wa noheri azaha abakunzi be indirimbo nshya kandi anongeraho ko abakunzi ba muzika nyarwanda bakwiye kwitega umwaka wa 2022 kubera ibikorwa byinshi birimo by’abahanzi batandukanye.

Melodie yavuze impamvu atari gukorana na Diamond Platnumz anyomoza ibyavuzwe ko yaba yaramunanije.

Aha Bruce Melodie yagize ati’ Njyewe sindagera muri Wasafi , sinigeze nshaka Diamond Platnumz nubwo ntacyo bitwaye kandi ikiza nuko gukorana n’uyu cyangwa uriya byose ari ibyubaka umuziki nyarwanda .”

Harmonize
Bruce Melodie
Koffi Olomide
Twitter
WhatsApp
FbMessenger