AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie yagize icyo avuga ku bitaramo bye i Burundi

Nyuma y’ihagarikwa ry’ibitaramo by’umuhanzi Israel Mbonyi yari kuzakorera I Burundi, ndetse Minisiteri y’umutekano n’imibereho myiza y’abarundi yaje no gutangaza ko ntamuhanzi bazi uzaturuka mu Rwanda aje gutaramira I Burundi.

Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Gervais Ndirakobuca yashimangiye ko nta muhanzi w’umunyarwanda uzajya gutaramira muri iki gihugu kugira ngo atabazanira icyorezo cya COVID-19.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru dosoza nibwo Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yatangaje ko umuhanzi Israel Mbonyi atemerewe kujya kuhakorera ibitaramo byari biteganyijwe tariki 13,14 na 15 Kanama 2021.

Ku wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 Minisitiri w’Umutekano Gervais nanone yavuze ko mu rwego rwo kwirinda COVID-19 nta muhanzi w’umunyarwanda uzemererwa gutaramira muri iki gihugu.

Ati “Nta muntu uzakubita umuziki mu Burundi tuzemerera kandi avuye mu Rwanda kandi bugaraye. Ntawe tuzemerera ngo aze gukubita umuziki mu Burundi kandi bugaranye ngo atuzanire akarambaraye. “

Bruce Melodie yari yaramaze kwemeza ko ku matariki ya 28 na 29 Kamena uyu mwaka azasusurutsa abatuye umujyi wa Bujumbura.

Kuri uyu munsi taliki 30 Nyaknga Bruce Melodie abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ubutumwa yihanganisha abafana be bari bamutegerreej I Burundi ababwira ko ibitaramo yari kuzahakorera byimuwe.

Yanditse agira ati”Bana banjye bo mu Burundi mbabajwe no kubamenyesha ko bya bitaramo nari narateguye ku itariki 28 na 29 Kamena byasubitswe kubera Goverinoma y’u Burundi”.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko bazishimira kumenyesha abantu igihe bizaba byemewe ati “Tuzishimira kubamenyesha bidatinze mu gihe bizaba byemewe kugeza icyo gihe mukomeze mugire ibihe byiza”

Ibitaramo bya Bruce Melodie byari mu gahunda y’ibitaramo yise Kigali World Tour bizazenguruka mu bihugu bitandukanye.

Si ubwa mbere ibitaramo by’abanyarwanda bisubitswe mu Burundi imyiteguro igeze kure.
Mu 2018 Bruce Melodie na Meddy basubitse ibitaramo bari kuhakorera bitewe n’impungenge bari bafitiye umutekano wabo.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger