AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie na Masamba Intore berekeje i Burayi

Bruce Melodie na Massamba Intore berekeje ku mugabane w’u Burayi aho bagiye gukorera ibitaramo bitandukanye, birimo icyo bazahuriramo kizabera mu Mujyi wa Oslo mu murwa mukuru wa Norvège.

Aba bahanzi berekeje ku mugabane w’u Burayi mu ijoro ryo ku wa 3 Gicurasi 2022. Aba bahanzi bazahurira mu gitaramo kizabera muri Norvège tariki 7 Gicurasi 2022.

Nyuma y’iki gitaramo, Bruce Melodie azahita akomeza ibitaramo bye mu bindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

Byitezwe ko tariki 13 Gicurasi 2022 azataramira muri Suède, ku wa 14 Gicurasi 2022 azataramira i Bruxelles mu Bubiligi, tariki 28 Gicurasi 2022 ataramire mu Bwongereza.

Ni mbere y’uko ku wa 11 Kamena 2022 azaba asoreza ibitaramo bye i Paris mu Bufaransa.

Ubwo uyu muhanzi azaba avuye ku mugabane w’u Burayi, byitezwe ko azagaruka mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bruce Melodie yerekeje ku mugabane w’u Burayi mu gihe amaze iminsi afite indirimbo nshya zirimo ‘Nyoola’ aherutse gukorana na Eddy Kenzo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger