AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie na Jidenna bagiye guhurira mu gitaramo kimwe i Kigali

Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki ku izina rya Bruce Melodie, niwe umwe  mubahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyatumiwemo umunya-Nigeria w’umunyamerika Jidenna.

Iyi ni inshuro ya Kabiri Bruce Melodie agiye kuririmba mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction dore ko aherutse guhurira ku rubyirino rumwe na nyakwigendera Oliver Mtukuzi umuhazni ufite amateka akomeye  mu muziki wa Afurika.

Ku wa  05 Ugushyingo 2019, Rg Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction, yamenyesheje abakunzi bi bitaramo  ko iki gitaramo kizaba kuwa 29 Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu ihema ry’Akagera.

Muri iki gitaramo hazifashishwa itsinda rya Nep Djs, Dj Marnaud, Neptunez Band, Nganji na Kinga Blues. Kigali Jazz Junction iheruka abakunzi b’ibitaramo bataramiwe na Longomba  kuwa 25 Ukwakira 2019.

Kwinjira muri iki gitaramo mu myanya isanzwe ni 10,000Frw muri VIP ni 20,000Frw, VVIP ni 25,000 Frw naho ku meza y’abantu umunani ni 200,000Frw.

Jidenna nyuma yo kuva mu Rwanda afite ibindi bitaramo azahakorera mu bihugu bitandukanye. Afite ibitaramo bibiri azaririmbamo muri Uganda, Ciroc’s Abryanz Style kuwa 13 Ukuboza 2019, Fashion Awards(ASFAS), kuwa 15 Ukuboza 2019 n’ibindi.

Bruce Melody azaririmba mu gitaramo cyatumiwemo Jidenna
Jidenna Theodore Mobisson [Jidenna] yavutswe kuwa 04 Gicurasi 1985. , yamamaye cyane mu ndirimbo yise Classic man
Twitter
WhatsApp
FbMessenger