AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie akomeje kwandika amateka muri Afurika y’Uburasirazuba

Itahiwacu Bruce umuhanzi w’umunyarwanda ugaragara ku rutonde rw’abahanzi 2o mu karere ka Afurika y’uburasirazuba  batunze ku miliyoni y’amadorali y’amarika yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi barindwi bagomba kwitegwa muri 2022 mu muziki wa Afurika.

Bruce Melodie nyuma yo gukora igitaramo cy’imyaka icumi amaze mu muziki afite akazi katoroshye ko kwemeza abakunzi b’umuziki wa afurika ko no mu Rwanda hari abanyamuziki beza kandi bashoboye .

Kuri ubu ikinyamakuru Believe.com gisanzwe gikora intonde z’abahanzi bitwaye neza ndetse n’abatanga icyizere muri Africa yose uyu munsi cyatanze urutonde rw’abahanzi bo kwitega muri 2022.

Ku nkuru ndende icyo kinyamakuru cyanditse kuri Bruce Melodie , iyo nkuru ikaba ari nayo isobanura impamvu zirenga imwe Bruce Melodie akwiriye kwitegwa cangwa se guhangwa amaso muri 2022 muri Afrika yose.

Umutwe w’iyi nkuru werekanaga ko umwaka wa 2021 wari umwaka wahiriye abahanzi Wizkid na Burna Boy n’abandi bahanzi ba Nigeria ariko nanone uyu mwaka wa 2022 ukaba uhatse byinshi birimo n’abahanzi bashya beza bazaturuka no mubindi bihugu.

Mu nkuru yakozwe n’iki gitangazamakuru  hari aho bagira bati “Muri 2022 mu Rwanda Bruce Melodie azuzuza imyaka 30 y’amavuko ndetse ikaba imyaka 10 amaze akora umuziki.

Uyu muririmbyi, umwanditsi w‘indirimbo ndetse akanazitunganya yatangiye umuziki cyera ubwo yari muri Korale (Choir) mu rusengero nyuma aza kuba umuhanzi ukomeye mu Rwanda. “Ndumiwe” niyo Album ye yahereyeho 2013 ndetse aza gukora indi 2014 yise “Ntundize” akaba agiye no gushyira hanze Album nshya yitwa “Chapter 12:21” biteganyijwe ko izaba Album nini mu Rwanda”.

Mu nkuru ya kiriya gitangazamakuru cy’imyidagaduro Bruce Melodie ashyirwa ku mwanya wa 6 abandi barimo Cef Tanzy ukomoka muri Angola, Costa Titch ukomoka muri Africa y’epfo, Ful wa Cameroon, Roga Roga wa Congo Brazzaville , Akwabaoh wa Ghana na Oothentik Zeus wa Senegal.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger