AmakuruImikino

Brésil yabaye igihugu cya kane cyakatishije itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022

Ikipe y’Igihugu ya Brésil, La Celeção, yabaye iya kane ikatishije itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 nyuma yo gutsinda Colombia igitego 1-0.

Igitego cyo ku munota wa 72 w’umukino cya Lucas Paqueta ni cyo cyafashije Brésil gukura itsinzi kuri Colombia, ibona itike y’Igikombe cy’Isi ku nshuro yayo ya 21.

Ni ku mupira uyu rutahizamu yari ahawe na Neymar wagaragaye atongana cyane n’umusifuzi kubera kutishimira imisifurire.

Brésil yabonye itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 nyuma y’ibihugu birimo Qatar izacyakira, u Budage bwatwaye icya 2014 cyo kimwe na Denmark.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger